tuganire Tuganirre

Umwaka mushya muhire! Kwiha intego z’umwaka mushya (ingero 10).

01/01/2019

depositphotos_211533366-stock-photo-2019-new-year-goals-word.jpg

Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2019. Mu ntangiriro z’umwaka hari benshi baba bashaka kwiha intego bashaka kuzageraho. Rimwe na rimwe umuntu akaba yabura aho ahera cyangwa agacibwa intege n’imyaka yatambutse. Ni muri urwo rwego twabashyiriye hamwe ingero 10 z’intego wakiha muri uyu mwaka mushya kandi ushobora kugeraho.

Ukore urutonde rw’imyitwarire ushaka gutangira:moving.jpg Urugero nko gukora sports buri cyumweru, kubyuka kare, kugira isuku kurushaho. Imyitwarire yose uba ushaka kwitoza ntango wabasha kuyikorera icyarimwe byaba byiza gufata umwe ukawimenyereza wamara  kuwufatisha ukongeraho undi.

Urutonde rw’ingeso ushaka kureka: breaking-bad-habits.jpgUsubije amaso inyuma ku mwaka wa 2018 ni ibiki wakoze utifuza gukomeza muri 2019? Bishobora kuba utuntu duto ariko dutanga impinduka urugero nko kureka kunywa isukari nyinshi, kureka gucyererwa ku kazi. Izi ngeso ushaka gucikaho nazo nukubyimenyereza ntango bihita byikora.

Uzagerageze ikintu wahoze ushaka gukora:camping-activities-for-adults.jpg Ni iki wumva wahoze ushaka gukora ariko utajya ukora? Wiyemezeko uyu mwaka uzagikora, birashobokako hari impamvu zituma icyo kintu utagikora. Buri mpamvu igutega uyishakire igisubizo.

Gushyira amafaranga yawe ku murongo: stock-photo-rwandan-francs-bills-stacked-background-d-illustration-617511557.jpgWiyemeze kwizigamira uyu mwaka, upange ukuntu wakinjiza amafaraga menshi kurusha ayo winjiza ubu. Ushore amafaranga yawe ku buryo akungukira. Byose hamwe wiyemezeko 2019 uzaba umwaka w’ubukungu kurusha indi yatambutse.

Soma Gukoresha amafaranga yawe neza, Ibintu by’agufasha uri gushaka akazi

Kwiyubaka (uzishoremo): 1_zhC28alpBddfhoSXrRsjQg.jpegUkoreshe amafaranga mu buryo buguteza imbere. Urugero ni nko kwiyishyurira ishuli cyangwa isomo, nimba ukora muri finance ukaba wakishyura isomo rizaguhesha certificate. Nimba wikorera ukaba wagura ibikoresho byiza kurushaho. Icyaricyo cyose kikongerera agaciro nk’umuntu kandi kikaba kizagufasha muminsi izaza.

Ugarure umubano n’inshuti mwaburanye: 77258595-mature-asian-female-friends-chatting-and-eating-cookies-outdoors.jpgTwese bitubaho ko uba ufite inshuti mukaburana bidatewe n’uko mutakiri inshuti ahubwo ari ubuzima bwabajyanye mu nzira zitandukanye. Uyu mwaka wiyemeze ko uzagerageza kuvugisha iyo nshuti niyo yaba message rimwe na rimwe.

Guhindura decoration: Magnificent-Living-Room-Decor-2018-95-With-Additional-bedroom-design-for-teenage-girl-with-Living-Room-Decor-2018.jpgYaba ariyinzu yose cyangwa icyumba cyawe, wiyemezeko ahantu uba uyu mwaka hatazaba hasa nk’umwaka ushize. Si ngombwa guhindura ibintu byinshi cyangwa ngo biguhende, impinduka iyo ariyo yose uko yangana kose wumva ikunyuze.

Kurimba:201309-2ChicCurvy-392a.jpg Uyu mwaka uzawurimbemo. Wibaze uti nshobora kwambara ikintu icyaricyo cyose ntawe nitayeho nakambara gute? Uzambare imyenda wumva ikongerera icyizere muri wowe, iguhaye amahoro kurushaho. Uzihe umwanya wo kwicyesha use neza.

Uzabyine w’idagadure: 25988769-illustration-of-people-dancing-illustration.jpgNiyo waba udakunda kubyina cyangwa udakunda kubikorera mu ruhame, wabikora uri wenyine mu cyumba. Kubyina ni kimwe mu bintu bituma umuntu y’ishima kandi bikaruhura stress. Kwidagadura ni ikintu twese tuba dukeneye mu buzima.

Uzarye neza ku rushaho: Eating-healthy.jpgUyu mwaka wiyemeze kurya ibiryo bifitiye umubiri wawe akamaro. Uzarye imbuto n’imboga nyinshi, ugabanye amavuta n’umunyu; urye indyo y’uzuye. Uzarye ibiryo bidatera ingaruka mbi mu buzima bwawe.

source.gif

Mboneyeho kubashimira kubwumwaka wa 2018 turangije. Ku bantu bose basomye ibintu nanditse ndabashimira, abakoze like kuri facebook page instagram cyangwa twitter, abasharinze, nabasoma mukaguma mugaruka. Mwese ndabashimira mbikuye ku mutima, mudahari uru rubuga rwahagarara mwarakoze. Uyu mwaka wa 2019 dutangiye ndasenga ngo nzakomeze kwandika inkuru z’ibafasha. Uwaba afite ikibazo cyangwa igitecyerezo yatwandikira kuri tuganireblog@gmail.com.

Umwaka mushya muhire, uzababere uwamata n’ubuki. Murakoze gusoma muzagaruke 🙂

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply