Ubwiza

Ese amavuta ya Cantu ni meza koko? Menya ukuri

29/12/2018

Amavuta y’imisatsi azwiho kuba ari meza kandi adahenze cyane ni Cantu. Abamo ubwoko bwinshi nka shampoo, conditioner (apres shampoo), vitamin, leave-in, stylers, n’andi menshi. Ndetse bakaba bagira amavuta yakorewe gukoreshwa ku misatsi y’abana. Benshi bakaba bibaza nimba koko aya mavuta ari meza nkuko bivugwa. Akaba ariyo mpamvu twagerageje amwe muri aya mavuta.

Nagerageje amoko abiri, ariyo:

Leave-in conditioner repair cream

IMG_20180822_215403.jpg

Aya mavuta yagenewe gusigwa mu musatsi umaze gufuramo ugiye kuyumutsa cyangwa hagati mu cyumweru wumva imisatsi yawe ikeneye amavuta. Afasha kurinda umusatsi gucika ndetse no kuma.

Moisturizing curl activator cream

IMG_20181220_211717.jpg

Aya mavuta yo agamije koroshya umusatsi akanatuma imisatsi yizinga (kubafite naturel). Yakorewe cyane cyane gutuma imisatsi yoroha ikanyerera ku buryo kuyisokoza bitagorana kandi style ushaka gukora mu misatsi igasa neza.

Aya mavuta yombi ni meza, nyagerageza numvishe itandukaniro n’ayandi. Moisturizing curl activator cream niyo nakunze kurusha leave-in conditioner. Atuma imisatsi yoroha kurushaho, bikamara igihe kinini ndetse anahumura neza.

Ikintu leave-in irusha moisturizer nuko ushobora kuyasiga mu misatsi kenshi mu cyumweru, moisturizer uyishyizemo kenshi utarafuramo imisatsi yawe iramatira. Mu gihe wumva imisatsi yawe ikeneye amavuta ariko igihe cyo kumesamo kitaragera wakoresha leave-in.

Hari video nyinshi kuri YouTube zabantu bakoresha aya mavuta, nahisemo kubasangiza iyingiyi kuberako aribwo bwa mbere yarayakoresheje. Kandi afite n’imisatsi igera ku kibuno, niba hari umuntu wamenya ibikora neza nibikora nabi niwe 🙂

Yagerageje co-wash, vitamin hamwe na curling custard. Ikintu avugako yakunze muri byose nuko aya mavuta yose ahumura neza, yoroshye kuyasigamo kandi ahendutse. Kimwe mu bintu yanze nuko vitamin itoroshya imisatsi ye nkuko izindi amenyereye ziyoroshya. Nyuma yuko imisatsi ye yumye yasigaranye ibintu by’umweru byinshi bivunguka mu misatsi ye bimeze nkimvuvu. Ibi bikaba bishobora kuba byaratewe na curling custard.

Amavuta yo mu mutwe ahira abantu bitandukanye bitewe n’impamvu nyinshi, kuwaba yifuza kugerageza amwe muri aya mavuta yabikora akareba uko amukorera.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza :-). Muzagaruke

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply