Tuganirre Ubwiza

Ibanga ryo gukira ibiheri mu cyumweru kimwe!!

22/12/2018

Muraho, uyu munsi reka turebere hamwe video (yarebwe inshuro zirenga milliyoni 6) y’umukobwa wivuye ibiheri mu cyumweru kimwe akoresheje ibintu bibiri gusa wasanga ufite mu gikoni. Avugako yari amaze igihe arwaye ibiher yarabiburiye umuti kugeza abonye iyi mask. Yayikoresheje iminsi 7 ibiheri birakira asigarana inkovu kandi nazo yari yizeyeko zizashira uko azaguma akoresha iyo mask. Turebere hamwe iyo mask ibiyigize nuko yayikoresheje.

Ibintu bigize iyi mask ni amagi na cinnamon (cannelle).

Amagi

81u+fGc3dXL._SL1500_.jpg

Amagi azwiho gufasha uruhu gukira ibiheri, akanatuma pores ziba ntoya. (Pores niki? Soma hano) Amagi agira vitamin A, collagen na protein bikaba bifasha uruhu kurwanya ibiheri, agatuma uruhu rutuma ndetse agafasha kurwanya iminkanyari.

Cinnamon (cannelle) 

scoop-of-cinnamon-1296x728.jpg

Cinnamom impamvu nyamukuru yayikoresheje nuko yumisha ibiheri ikanica imyanda mu ruhu. Ibi biterwa nuko ifite anti-oxidants na anti-inflamatory. Cinnamon ituma uruhu ruhumeka, igabanya amavuta y’ikirenga mu ruhu, igafungura pores ndetse ikanakuramo imyanda.

Uko akora mask

Mu gukora mask avanga igi rimwe ryose n’ibiyiko bibiri bya cinnamon. Arabivanga bikanoga yarangiza agashyira mask muri fridge iminota 20 kugirango ifate.

Uko ayikoresha

Arayifata akayisiga mu maso hose asize amaso. Avugako nta gihe gihamye yarafite ayigumishaho rimwe yayimaranaga iminota 30, irindi isaha iminsi imwe, irindi akanayirarana. Avugako icyangombwa arukumenya uko uruhu rwawe urutwara, ko kuberako ari mask umuntu yikorera nta formule igira. Iminsi yayiraranye yabyutse uruhu rwe rworoshye kandi yabonyeko bikora neza kurusha kuyigumishaho iminota 30.

Mask avanga ayikoresha iminsi 3, ayibika muri frigo.

Icyitonderwa: 

Nubwo iyi mask yamuhiriye avugako hari abantu cinnamon yocyera cyangwa ikababura, biterwa n’uruhu rw’umuntu nukuntu ruri sensitive. Ku bifuza kugerageza iyi mask, wayikora ukabanza ukayisiga ku ijosi ukayikaraba. Bwacya nta kintu yagutwaye ukabona kuyishyira mu maso hose.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza :-). Nubutaha muzagaruke

You Might Also Like

2 Comments

  • Reply Kagabo Pierre 25/12/2018 at 10:10 pm

    Cinnamon ni iki? Mbese mu by’iwacu yaba yitwa ite niba ihaba? Igi ryo rirumvikana

    • Reply tuganirre 25/12/2018 at 11:50 pm

      Cinnamon ni ubwoko bwikirungo, ntango nzi uko yitwa mu kinyarwanda ariko nziko bayigurisha. Aho nyizi ni muri Simba ariko ntecyerezako nahandi wayibona.

    Leave a Reply