Muraho neza, nyuma yo kureba sport z’izana ikibuno kinini hari benshi basigaranye ibibazo. Bakibaza bati ese izo sport nukuzikora kangahe mu cyumweru? Bifata igihe kingana gite ngo ubone impinduka? Uzikoze wese se birakunda? Uyu munsi tukaba twifuje gusubiza bimwe muri ibi bibazo.
Mu minsi 30 gusa ushobora kwimenyereza gukora izi sport kandi ukabona impinduka. Twashatse program ikwereka sport ugomba gukora n’inshuro uyisubiramo buri munsi. Twahisemo imyitozo tubona ushobora gukorera mu rugo cyangwa muri gym bitewe nahakunogeye.
Mu rwego rwo kuborohereza kubona imyitozo numubare wayo, mwadukurikira ku rubuga rwacu rwa facebook @Tuganirre. Aho tuzajya twandika gahunda y’icyumweru cyose mu buryo bworoshye gusoma kurusha iyi shusho iri haruguru.
Imyitozo akora yose hamwe ni 5. Reka abe ariyo duheraho tureba amaphoto agaragaza uko akorwa:
Squats
Pointed butt lifts
Fire hydrants
Heel kick
Bridges
Atangira akora 3 gusa akagenda yongera umubare wa reps buri munsi arinako yongeramo indi myitozo. Ibi bifasha inyama z’umubiri kutamenyera zikarekera kwiyongera.
Izi sports zigenewe cyane cyane umuntu udasanzwe azimenyereye ushaka kuzitangira. Ku bantu bamenyereye sports zishobora kuborohera bigatuma nta mpinduka igaragara. Mu rwego rwo gutuma zikora neza kurushaho wakifashisha resistance bands cyangwa ankle weights cyangwa ukaba wabikoresha byose.
Iyi program uyikoze udasiba ukayikora neza hari icyo yagufasha. Ukwezi kumwe ni igihe gito ntango waba ugize ikibuno nkicya Kim Kardashian cyangwa Nicky Minaj. Ariko kwagira icyo kukumarira ugatangira sport zizahindura uko uteye. Abatabyiyumvisha ko izi sports zikora turabumva, gusa kuzigerageza ukabyirebera byaba byiza kurushaho.
Murakoze gusoma mugire umunsi mwiza :-), muzagaruke.
1 Comment
[…] Hanyuma rero noneho nimba hari icyo wabikoraho, tuvuge ntukundako ufite ikibuno gitoya, wakora sports ukakizana. Ntukunda ko uruhu rwawe rufite ibiheri, rwiteho rukire nibiba ngombwa ujye kwa muganga […]