Tuganirre Ubwiza

Gusokoza imisatsi ku buryo utayica!! (imisatsi idefrije hamwe n’imisatsi ya naturel)

25/11/2018

detangling-hair-one-strand-braid-comb.jpg

Kimwe mu bintu bituma imisatsi icika ni ukuyisokoza nabi (soma hano). Abantu bose bafite imisatsi miremire bafite ukuntu basokoza kugirango birinde guca imisatsi yabo. Ku bantu bafite imisatsi ya natural bikagorana kurusha abadefrije. Uyu munsi reka turebere hamwe ukuntu wasokoza imisatsi yawe kugirango wirinde kuyica, waba udefrije cyangwa ufite naturel.

Gukoresha igisokozo kinini

Mu gihe ugiye gusokoza ni byiza kuba wakoresha igisokozo gifite amenyo manini kurusha icyamenyo mato. Ibi nukubera iyo amenyo yigisokozo yegeranye biroroha kuba wagera aho imisatsi isobanye aho kuyisobanura, kikayica. Udusokozo duto dutuma imisatsi inoga kurusha ibinini nibyo. Wabanza ugasokoresha igisokozo kinini wamara guyisobanura neza ugakoresha agato.

SBS-680528.jpg

Gusokoza uhereye ku musozo

Umusozo w’imisatsi ni aho irangirira, ntango ari ku mutwe. Impamvu biba byiza guhera ku musozo ukagenda uzamuka gacye gacye ni ukubera imisatsi ishobora kusobana ahantu henshi. Iyo usokoje uhereye ku mutwe umanura urabanza ugahura naho imisatsi isobanye ha mbere, uko umanuka ukagenda uhura nahandi hasobanye. Iki gihe imisatsi yawe yikoramo amapfundo yimisatsi isobanye bikarangira kugirango igisokozo gicemo giciye imisatsi. Bitandukanye niyo uhereye ku musozo, ugenda ukuramo aho yasobanye gacye gacye. Ujya kugera ku mutwe imisatsi yose isobanutse igisokozo gicamo byoroshye. Uku niko abahinde basokoza bose akaba arinimwe mu mpamvu bagira imisatsi miremire. Ubu buryo bufata umwanya ariko icyiza cyabwo nuko butababaza kandi ntibuce imisatsi.

Ku bifuza kubona uko bikorwa mwareba iyi video.

Gusiga amavuta mu misatsi

Gusiga amavuta mu misatsi mbere yuko utangira gusokoza bifasha imisatsi gusobanuka vuba kurusha iyo ntayarimo. Amavuta ajya kumera nk’amazi akora neza kurusha aya gikotori. Kuberako aba anyerera kurushaho kandi ntagume ku musatsi hejuru ayaga gusa ahubwo akaba yakinjira mu misatsi agatuma inoroha kurushaho. Muri iyi video yuyu muhindekazi, asiga amavuta mu mutwe akanasiga ku gisokozo ngo bimworohere gusokoza kurushaho. Gusiga ku gisokozo byo si ngombwa cyane ariko umuntu yabigerageza akareba nimba hari icyo bimufasha.

 

Ku bantu bafite imisatsi ya naturel si byiza kuba wayisokoza yumye mu gihe isobanye cyane. Urugero iyo imaze igihe nta gisokozo gicamo. Imisatsi ya naturel iragorana kuyisobanura kurusha idefrije bikaba byanatuma icika kuyirusha. Ibyiza nuko wayisokoza harimo amazi na apres shampoo. Turebeye Kuri video iri hano munsi turebe ukuntu abigenza.

akoresha spray bottle irimo amazi yakazuyazi cyangwa ashyushye. avugako ari byiza gukoresha amazi adakonje kugirango bifashe imisatsi koroha no gufatanduka.

900.jpg

Biba byiza gutandukanya imisatsi mu bice, we akora ibice bine ariko biterwa nuko imisatsi yawe ireshya nuko imeze. Hari bamwe bakoroherwa no gukora ibice 2 cyangwa se 6. Icya ngombwa nuko utagerageza kuyisokoza icyarimwe.

Kubanza kuyisobanura nintoki, mu gihe ari gushyiramo amazi agenda agerageza gusobanura imisatsi ye aho ifatanye gacye gacye akoresheje intoki ze. Ibi babyita finger detangling bikaba bifasha gukuramo amapfundo menshi ku buryo igisokozo kitakubabaza cyangwa ngo gice imisatsi yawe. Ubu buryo bukora neza ku buryo hari abantu badakoresha ibisokozo na gacye.

Gukoresha apres shampoo (conditioner)

Nkuko twavuze haruguru ko mugihe imisatsi yawe y’umye biba byiza gukoresha amavuta ngo yorohe, mu gihe itose apres shampoo/conditioner niyo ikoreshwa. Ku bantu batunze naturel, conditioner ni inshuti yabo magara. Ituma byoroha gusokoza kandi ntibitinde nkuko byari gutinda ntayikoreshwe.

Ibi bintu byose ubishyize hamwe usanga buri muntu byamufasha. Umuntu udefrije akenera gusokoza ari gufuramo bityo agakoresha conditioner/apres shampoo. Ufite naturel nawe bitewe na style afite akenera gusokoza imisatsi ye yumye. Gukoresha igisokozo kinini ni ibya bose, guhera ku misozo nabyo ni ibya bose. Ibi bintu wibutse kubikora imisatsi yajya isigara mu gisokozo ni iyavuyemo ntango yaba ariyacitse. Abataramenya aho bitandukaniye musome hano.

Murakoze gusoma mugire umunsi mwiza 🙂 , muzagaruke.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply