Tuganirre Ubwiza

Tega ibitambaro ubirimbemo, uburyo 5 budasanzwe!!

17/11/2018

Gutega ibitambaro mu mutwe bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye, yaba imyemerere cyangwa style wambaye urugero nk’amabubu akenshi ajyana no gutega. Cyangwa c ushaka guhindura style ukagerageza ibintu bishya. Kumenya gutega ibitambaro birakugoboka iyo ugize umunsi imisatsi yawe ubona itabereye ijisho. Impamvu iyo ariyo yose ituma ushaka gutega, ushobora kubikora mu buryo butandukanye kandi bwose bwiza. Uyu munsi reka turebere hamwe uburyo 5 butandukanye.

Iyi yambere ni iyumuntu ushaka gusiga umusatsi mucye ugaragara. Afunga igitambaro cye agasiga umusatsi mucye imbere style yose igahita ihinduka.

4fda7d6fe9bb2f2b030feacacb2c5ed8.jpg

Ku bantu badashaka kugaragaza umusatsi na gacye, iyi style niyo yabanyura kurusha. Isa neza kandi iroroshye kuyikora.e279c6176354572b3026febf61a0eb57.jpg

Mu gihe iyi style ya 2 ushaka kuyongeraho akantu wafata ikindi gitambaro ugakora iy ikurikiraho. Nta wamenyako bifite aho bihuriye kandi byose ni byiza.

3e7911f577d4c208513225fe6eb5116b.jpg

Iyi ya 4 ni iyumuntu ushaka gutega ariko akaba anashaka kugaragaza imisatsi. Ni igitambaro gisanzwe ariko agastyle yashyize ku ruhande kabigira special.

9c08f19f8739e88ed9f2119f5f484c9e.jpg

Iya nyuma ni gele, ubu ni uburyo buzwi cyane bwo gutega ibitambaro. Busa neza cyane, bukaba bukunzwe gutegwa habaye ikirori gikomeye nk’ubukwe. Gele ntango yo wayirebera ku ifoto ngo umenye uko bikorwa, niyo mpamvu twabashakiye video ya YouTube. Abahoze bibaza uko bikorwa, uyu munsi mushire amatsiko.

Murakoze gusoma mugire umunsi mwiza :-), muzagaruke.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply