Tuganirre Ubwiza

Gusiga ingohe, ibyo ukeneye kumenya byose!!

10/11/2018

Muraho, nyuma yo kwandika Primer, ibanga rituma maquillage imara umunsi wose, abenshi muri mwe mwarayikunze mwifuzako twakomeza kuganira kuri makeup muri rusange. Abatarayisomye mwayisanga hano. Uyu munsi tugiye kurebera hamwe uko wasiga ingohe zawe. Ingohe ni ikintu cy’ingenzi muri maquillage, iyo zikoze neza ntango uba ukeneye gukora byinshi ngo ucye. Iyo zikoze nabi buri wese arabibona. Ikintu kigorana ku ngohe nuko buri muntu aba afite umwihariko w’ingohe ze. Ntango ingohe zose ziteye kimwe ntanubwo ziba zingana. Uko umuntu umwe asiga ize siko mugenzi we azisiga. Yewe uretse nibyo, ingohe zawe zombi ntizimeze kimwe photocopy, uko usiga rumwe siko usiga urundi. Ibi byose bikaba bituma hari abatinya kuzisiga.

Ni muri urwo rwego uyu munsi mbaha video zitandukanye, kuko technique yumwe wayiyumvamo kurusha iyuwundi:

Nubwo aba bantu bose bafite ingohe zitandukanye bose hari ibintu bakurikiza mu gusiga ingohe zabo. Icyambere nukwepiya (tweezing,epillation) nubwo waba ufite ingohe nkye kuziha umurongo ushakako zizajya zigenderamo ni ingenzi. Gusiga ingohe wabigabanyamo ibice

  • Gusiga umurongo wo hasi
  • Gusiga umurongo wo hejuru
  • Gushushanya hagati yiyo mirongo

Iyi shusho irabyerekana

eyebrow-tutorial-vector-19857698.jpg

Mu byukuri wamaze kumenya uko ukora umurongo wo hejuru nuwo hasi , kuzuzamo hagati nako kanya. Iyi photo niyumuntu noneho ubikora akurikije ibyo bice.

dcd95fb2845eccc66fa7897ac84ee7df.jpg

Mu gusiga ingohe, ni ingenzi ko aho zitangirira utahashyira ibara rifatishije nko ku musozo. Iyo hose hafashe bisa nabi, niyo waba wasize forme nziza.

Urugero kuri iyi photo nubwo forme yasizemo ari imwe, urugohe ruri ku bumoso rurasa neza kurusha ku buryo.

asdfgh.jpg

Ikindi kintu abenshi bakora nugukoresha concealer ngo uhanagure aho waba wasize utabishaka. Kandi nanoze utume urugohe rwawe rugaragara neza kurushaho. Biba byiza kurushaho iyo concealer ukoresheje ari inzobe kukurusha ho gato.

brow.jpeg

Tubigarukeho, habaho amoko menshi y’ingohe. Kandi yose arasigwa bigasa neza, iyi shusho irerekana amoko atandukanye kandi yose asizwe uko twabibonye haruguru. 8f58c4fb2a36d1256a67406d0de3ec3d.jpg

Kumenya gusiga ingohe zawe ni ibintu bigusaba kubikora kenshi kugirango ubifatishe. Kubisubiramo kenshi kugeza bibaye perfect.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza :-). Muzagaruke

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply