Tuganirre Ubwiza

Ese imisatsi yawe iracika cyangwa ivamo? Sobanukirwa

03/11/2018

Gucika kumusatsi no kuvamo ni ibintu abantu bitiranya kandi nyamara bitandukanye. Imisatsi icika ntango iba miremire ngo irenge aho iri. Ariko kuvamo kumusatsi ni ibintu bisanzwe kandi bidashobora kuyibuza gukura. Kuvamo kwimisatsi hari igihe byaba byinshi bikaba byatera ikibazo. Ukibaza uti itandukaniro ni irihe? Turebere hamwe buri kimwe.

Kuvamo kumusatsi

Abantu bose batakaza imisatsi igera kuri ijana buri munsi. Ni ibintu bisanzwe, buri musatsi uba ufite igihe cyo kubaho cyashira ukavamo hakazamera undi mushya. Ni ibintu bisanzwe ko imisatsi ivamo, biba ku bantu bose kandi ntibibuza imisatsi kuba miremire.

Niyo mpamvu iyo umuntu ahambuye agasokoza hasigara imisatsi myinshi mu gisokozo. Iba ari imisatsi yagiye ivamo ariko kuberako yarigisutse ikaguma ifatanye niyindi, uko iminsi ishira rero ikaba myinshi kurushaho.

Umusatsi wavuyemo uwubwirwa nuko iyo uwurebye, uba ufite akantu k’umweru kumuzi hejuru.

208a55c9a2100afcbe82250fce58fda5_edited.jpg

                                         Umusatsi wacitse                     Umusatsi wavuyemo

Gucika kumusatsi

Gucika biterwa no kuba umusatsi utameze neza, zimwe mu mpamvu zibitera wazisoma hano. Ikintu kikubwira umusatsi wacitse nuko aba ari mugufi kurusha uburebure bw’umusatsi wawe usanzwe. Ushobora gucikira aho ariho hose, ni ukuvuga hashobora gucika akantu gato cyangwa hagacika ikintu kinini.

Mu gihe umusatsi wawe ucika, ntango waba muremure. Urakomeza ugakura ariko kuberako ukura nucika bingana ugakomeza ukareshya ukuntu kumwe. Dusubire ku rugero rwo gusuka, iyo usutse uhambura ufite les pousses. Nukuvugako imisatsi yawe iba yakuze, ugasokoza imisatsi ikavamo rimwe na rimwe ikanacika. Iyo birangiye ubona imisatsi yawe itaravuye aho yariri nukuvugako iba yacitse.

Imisatsi yawe ivuyemo gusa nticike yazanagera ku kibuno. Kuberako iyo idacika uburebure buguma bwiyongera kuko itarekera gukura. Ikibazo cy’ugarije benshi nuko icika, icyiza nuko ushobora kubirwanya.

Kubifuza kumenya byinshi kurushaho ku misatsi nuko bayitereka ikaba miremire kurushaho musome hano. Tuzakomeza kwandika n’ibindi byafasha, mubaye mufite icyo mushaka gusobanukirwa neza kurushaho mwatubwira muri comment.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza :-). Muzagaruke

You Might Also Like

2 Comments

  • Reply Gusokoza imisatsi ku buryo utayica!! (imisatsi idefrije hamwe n’imisatsi ya naturel) – tuganire 25/11/2018 at 6:09 pm

    […] Ibi bintu byose ubishyize hamwe usanga buri muntu byamufasha. Umuntu udefrije akenera gusokoza ari gufuramo bityo agakoresha conditioner/apres shampoo. Ufite naturel nawe bitewe na style afite akenera gusokoza imisatsi ye yumye. Gukoresha igisokozo kinini ni ibya bose, guhera ku misozo nabyo ni ibya bose. Ibi bintu wibutse kubikora imisatsi yajya isigara mu gisokozo ni iyavuyemo ntango yaba ariyacitse. Abataramenya aho bitandukaniye musome hano. […]

  • Reply Imisatsi miremire nawe wayigira! - Tuganire ku bwiza 24/01/2020 at 2:06 pm

    […] Ese imisatsi yawe iracika cyangwa ivamo? […]

  • Leave a Reply