Tuganirre Ubwiza

Gusiga iyi vernis mu minota micye cyane!!

27/10/2018

Muraho, ubushize twarebye uko wabigenza ngo utereke inzara ntizicike. Bimwe mubyo twabonye bifasha harimo gusiga vernis. Uyu munsi reka turebere hamwe technique yitwa ombre nail art yo gusiga vernis z’amabara atandukanye ku rwara. Igituma iba nziza nuko biba bisa nkaho ibara rimwe ryahindutse irindi, mbese nta mirongo itandukanya amabara iba irimo. Ubirebye byarangiye wagirango ni ibintu bikomeye kandi nyamara biroroshye kandi biranihuta.

Iyi video iri munsi yerekana uko bikorwa. Ni video yakunzwe cyane kuri YouTube ikaba yararebwe inshuro zirenga millioni 9. Turebere hamwe ibyo akora nuko abikurikiranya.

Ibintu akoresha:

  • Amabara ane ya vernis (nail polish). Akoresha ane kuko ariyo ahitamo ariko nkuko muri bubibone ku ifoto iri munsi, n’amabara abiri wayakoresha bigasa neza.
  • Ipamba (eponge, sponge): agapamba gato, we agakata muri mpandeshatu (triangle) avugako aribyo bimworohera kuyifata. Kandi bikamufasha gushyira amabara aho yifuzako ajya ku rwara.
  • Base coat: ni nuetre ibanza munsi ya vernis irinda inzara, ikanazifasha kudacika. Wifuza gusobanukirwa byinshi kuri yo kanda hano.
  • Glitter top coat: neutre ifite utuntu dushashagirana asiga hejuru amaze gukora design.

ombre-nail-art-tutorial-1.jpg

Uko abikora

Mu rwego rwo kumfasha kubisobanura, ndifashisha iyi foto iri hejuru. Ndaba ngereranya ibikorwa muri video nibiri ku ifoto.

Arabanza agasiga base coat, gusiga ibara ribanza nibyo bikurikiraho. We akoresha ubururu bwererutse cyane bujya kuba umweru. Kwifoto ho akoresha umweru kuko amabara yahisemo ari neon colors kandi agaragara neza kurushaho iyo asize hejuru y’umweru. Iryo bara usize bwa mbere ugomba kurireka rikabanza rikuma.

Gukata ipamba uri bukoreshe: Nabagira inama yo kurikata nka triangle aho gukoresha rectangle nkuko mu ifoto abigenza. Triangle ifasha kutanduza impande y’urwara cyane. Usibye icyo bikora kimwe.

Gusiga vernis ku ipamba: ipamba niryo banga ry’iyi design. Ugerageje kubikora utarikoresheje byakugora, nyamara urikoresheje nugusiga amabara uko wifuzako akurikirana. Warangiza ukarikoresha kuyashyira ku rwara. Kugirango amabara agaragare neza bigusaba kuguma woongeraho verni buri uko ugiye gukorera urwara.

Muri video yabikoze inshuro imwe kuri buri rwara aba aranyuzwe. Ariko ku ifoto yakoze inshuro ebyiri kugirango amabara ye agaragare neza.

Nyuma y’ibi niho usiga top coat. Ituma bisa neza kurushaho niyo waba ukoresheje isanzwe. Muri video kuko akoresha irimo utuntu turabagirana, bisa neza kurushaho

Nyuma yaha inzara zirarangiye igisigaye nuguhanagura mu mpande. Wakoresha dissolvant n’impamba ukabihanagura. Unaretse vernis ikuma wakaraba intoki ibyagiye ku mubiri bivaho.

Iyi design wayikora mu mabara yose ushaka, uko inzara zawe zaba zireshya kose. Kandi byose biba ari byiza.

maxresdefault.jpg

Murakoze gusoma, muzagaruke icyumwer gitaha :-). Mugire umunsi mwiza

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply