tuganire Tuganirre

Gukoresha amafaranga yawe neza

20/10/2018

black-couple-cash.jpg

Amafaranga ni ikintu buri muntu wese yumva akeneye menshi kurusha ayo afite ako kanya. Ariko akenshi wayabona n’ubundi ntunyurwe, kwifuza amafaranga menshi kurushaho nta kibazo. Ikingenzi kurusha ibindi n’ugukoresha ayo ufite neza ukayabyaza umusaruro ugaragara. Iyi video y’uyu mukobwa avuga ku gukoresha amafaranga neza n’ibintu byagiye bimufasha.

Ubeho bingana n’ubushobozi bwawe

Avugako iki ari ikintu gikorwa n’abantu akenshi bakiri bato. Bakumvako bagomba kubaho nkuko inshuti zabo zibayeho cyangwa nkumuntu bazi kuri social media. Bishobora no kuba ari umuntu mukorana ariko imibereho ye amafaranga akoresha harimo nayo ababyeyi be bamuha. Amafaranga undi muntu aba afite ntango uba uzi aho ava kandi nta kintu byagahinduye kuko wowe ukoresha ayawe.

pay_your_rent_logo.jpg

Kwishyura inzu mbere

Buri kwezi hari ibintu uba ugomba kwishyura, nk’inzu, amazi, kwishyura ideni rya bank n’ibindi. Ibi n’ibintu biba bifite amafaranga azwi agomba kubyishyura kandi mu gihe utinze kubyishyura bigira ingaruka. Avugako iyo yishyuye ibintu agomba kwishyura akimara kubona amafaranga, bimufasha kumenya asigaye nuko azayakoresha. Aho guhembwa akabanza akagura utuntu twose ashaka akazasigara aserera na nyirinzu cyangwa bakamufungira amazi.

tips-on-managing-your-money-to-save-up-to-buy-a-house.jpg

Gupangira amafaranga mbere yo guhembwa: 

Iyo wahembwe tuvugishije ukuri ntango uba wibukako hari iminsi ishize wari  warakubiswe. Mu rwego rwo kwirinda gutangira ukwezi neza ukakurangiza nabi, avugako apangira amafaranga ye mbere yuko ayabona. Akabara ayo azatanga ku nzu, amazi, transport, ibiryo, imyenda nibindi. Iyo ubyanditse ukabibara uhita ubibonako nugura iki kintu utazabona amafaranga yo kugura kiriya kindi, bigatuma ureba icyo ukeneye kurushaho ugakoresha amafaranga yawe neza.

Saving-money-not-fee_02849_tn.jpg

Kwizigamira  mbere 

Ibi byafasha cyane cyane abantu bafite ikintu kinini bashaka kubikira, nkurugero ushaka kugura imodoka, gutangira business, kubaka inzu n’ibindi. Avugako we ibyamufashije arukugira indi compte(account) yo kwizigamira noneho akabikora ku buryo buri kwezi iyo umushahara uje havaho 10% rikajya kuri iyo compte. Avugako mu gihe utayakoresheje ngo utangire wibwireko uri kwiguriza, aragwira kandi bigufasha kugera ku ntego zawe. Kwizigamira ni ikintu buri wese akora bitewe nibyo ashaka nuko ashaka ko byihuta. Kuri bamwe 10% ni macye abandi ni menshi, gusa ayo wumva akunogeye ukayabika kandi ntubicikeho.

Kwandika amafaranga winjije nayo wakoresheje

Iki gifasha abantu cyane cyane bacuruza, uba winjiza amafaranga akenshi buri munsi ukarangura warangiza ukanagura nibindi bintu byawe ku ruhande. Utitonze ushobora kuyoberwa nimba wungutse cyangwa yashiriye mu kurangura, ikindi kibi cyo gukoresha amafaranga gutya nuko ubucuruzi bwawe budatera imbere. Inama agira aba bantu nukwandika amafaranga binjije nayo barangurishije, barangiza bakagerageza uko bashoboye kose kubika asigaye. Gutyo bituma ukwezi kurangira nawe hari icyo ufite muri bank.

Murakoze gusoma, muzagaruke. Mugire umunsi mwiza 🙂

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Umwaka mushya muhire! Kwiha intego z’umwaka mushya (ingero 10). – Tuganire 01/01/2019 at 12:18 am

    […] Gukoresha amafaranga yawe neza, Ibintu by’agufasha uri gushaka […]

  • Leave a Reply