Monthly Archives:

October 2018

Tuganirre Ubwiza

Gusiga iyi vernis mu minota micye cyane!!

27/10/2018

Muraho, ubushize twarebye uko wabigenza ngo utereke inzara ntizicike. Bimwe mubyo twabonye bifasha harimo gusiga vernis. Uyu munsi reka turebere hamwe technique yitwa ombre nail art yo gusiga vernis z’amabara atandukanye ku rwara. Igituma iba nziza nuko biba bisa nkaho ibara rimwe ryahindutse irindi, mbese nta mirongo itandukanya amabara iba irimo. Ubirebye byarangiye wagirango ni ibintu bikomeye kandi nyamara biroroshye kandi biranihuta. Iyi video iri munsi yerekana uko bikorwa. Ni video yakunzwe cyane kuri YouTube ikaba yararebwe inshuro zirenga millioni…

Continue Reading

tuganire Tuganirre

Gukoresha amafaranga yawe neza

20/10/2018

Amafaranga ni ikintu buri muntu wese yumva akeneye menshi kurusha ayo afite ako kanya. Ariko akenshi wayabona n’ubundi ntunyurwe, kwifuza amafaranga menshi kurushaho nta kibazo. Ikingenzi kurusha ibindi n’ugukoresha ayo ufite neza ukayabyaza umusaruro ugaragara. Iyi video y’uyu mukobwa avuga ku gukoresha amafaranga neza n’ibintu byagiye bimufasha. Ubeho bingana n’ubushobozi bwawe Avugako iki ari ikintu gikorwa n’abantu akenshi bakiri bato. Bakumvako bagomba kubaho nkuko inshuti zabo zibayeho cyangwa nkumuntu bazi kuri social media. Bishobora no kuba ari umuntu mukorana ariko…

Continue Reading

Ubwiza

Kwikorera vitamin y’imisatsi.

13/10/2018

Akamaro ka vitamin ku misisatsi ni ugutuma idacika kandi ikanasa neza. Akenshi ukaba uyigura ukayitwaza muri salon bakayigushyiriramo, cyangwa ku bifurira mu mutwe ukayishyiriramo. Ntango vitamin ari ivuye mu ruganda gusa, hari niyo wakikorera ukoresheje ibintu byo mu rugo bisanzwe nka avoca. Turebere hamwe ibigize iyi vitamin n’icyo bifasha imisatsi yawe mu gihe ubikoresheje. Avoca Avoca igira amino acids na protein bifasha imisatsi koroha, ndetse bikanatuma ku mutwe hamera neza. Iyo mu mizi y’imisatsi yawe hatameze neza bituma imisatsi yawe…

Continue Reading

Fitness Tuganirre

Sports zizana ikibuno kinini ukoreye mu rugo

06/10/2018

Ubushize twarebye umukobwa ukora sports zikibuno (kandi zirakora) niba utarasoma iyi nkuru, yirebe hano. Ubushize twari twibanze ku zo muri gym, reka uyu munsi turebe izo wakorera mu rugo. Nkuko twabibonye ubushize izi sports zikora neza iyo ufite ibiro cyangwa resistance bands. Ku bantu bakizitangira gukora nta na kimwe ufite nibyo byiza, wamara kumenyera ukagura resistance bands. Hari video nyinshi za sports z’ikibuno ukoreye mu rugo, iyi nayihisemo kuko wayongeramo ibintu cyangwa ukabikuramo bitewe n’uko umaze kuzimenyera. Anatanga ibisobanuro bihagije,…

Continue Reading