Tuganirre Ubwiza

Akamaro k’igikakarubamba ku ruhu!

29/09/2018

aloe-vera-plants.jpg

Igikakarubamba cyakoreshejwe kuva cyera, abanyamisili ba cyera (bagiraga pharaoh) bacyitaga ikimera cyo kurama. Kikaba kizwiho gukoreshwa mu buryo bwinshi bavura indwara cyane cyane. Siho gusa cyakoreshwa ariko, no mu bwiza kigira akamaro. Uyu munsi turebere hamwe akamaro igikakarubamba cyagirira uruhu.

Gikiza ibiheri

aloe.jpg

Igikakarubamba iyo ukase ikibabi cyacyo mu imbere kigira ibintu bisa na gel. Bikaba aribyo bikoreshwa mu gukora imiti akaba ari nabyo wakoresha ku ruhu. Impamvu gikiza ibiheri nuko kigira ibintu bikigize byitwa Auxin na Gibberellins. Ibi bintu bikaba byihutisha gukira kwibisebe bikanabyimbura. Gibberellins by’umwihariko ikaba ifasha uruhu gukora ibirugize bishya bigasimbura uruhu rwari rwarwaye ibiheri.

Kigabanya amaribori

gbhl.jpg

Uruhu ni ikintu gikweduka, uko wangana kose rugomba gukomeza kugukwira. Iyo habayeho kubyibuha cyane mu gihe gito cyangwa kunanuka byihuse uruhu ruzana amaribori. Amaribori aba yatewe nuko uruhu ruba rwagize udusebe bitewe no gukweduka cyane. Gusiga igikakarubamba ku maribori birayagabanya kuko gituma rusubirana rugakira.

Kudasaza kuruhu

natural-hairstyles-for-older-black-woman-beautiful-short-haircuts-black-older-women-over-50-for-2018-2019-of-natural-hairstyles-for-older-black-woman.jpg

Uko imyaka igenda niko abantu batangira guhangayikishwa n’iminkanyari nutundi tuntu tugaragaza ko ukuze. Igikakarumbamba kigira vitamin C  na E hamwe na beta carotene bifasha uruhu kugumana itoto. Bigatuma rubasha kurwanya gusaza.

Koroshya uruhu

black-girl-face-wash.jpg

Igikakarubamba gituma uruhu rworoha kandi rutagusizeho amavuta menshi. Ni cyiza cyane cyane ku bantu bagira uruhu rugira amavuta menshi n’ubusanzwe. Kucyisiga mbere yo kwisiga maquillage ni uburyo bwiza bwo kurinda uruhu rwawe ibintu byose biba bivangiye muri maquillage byagutera ibibazo (nk’ibiheri).

Ku bagabo n’abasore

best-electric-shaver-for-black-men.jpg

Igikakarubamba ni cyiza kucyisiga mu gihe umaze kogosha ubwanwa. Gifasha gukiza udusebe duto tutagaragarira ijisho kinarinda ko uduheri.

Igikarubamba ni ikimera gifite akamaro kenshi cyane. Wagikoresha nk’umuti, wagikoresha ku misatsi ndetse wanagikoresha ku ruhu.

Video iri munsi ni umukobwa wakigerageje iminsi itanu ikurikiranye.

Cyafashije uruhu rwe koroha, gukira igiheri yarafite, kugabanya pores( soma hano icyo pores aricyo n’impamvu kugira nto ari byiza)

Icyo yishimiye kurusha ibindi ni igiheri yarafite mu gahanya cyakize nyuma yiyo minsi itanu. Kandi  kigakira kidasize inkovu igaragara cyane. Umunsi wa gatanu avugako yabibonyeko icyo giheri cyari kiri gukira aruko amaze gukoresha scrub.

Mu byukuri igikakarubamba ni cyiza ku ruhu ndetse ntikinahenze. Si ngombwa kugikoresha buri munsi, wagikoresha na rimwe cg kabiri mu cyumweru. Mu gihe uri kucyisiga si byiza kugishyira ku munwa kuko kirarura kdi ntango bihita bishira iyo ugikarabye.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza :-). Mudukurikire kuri facebook ntimuzacikwe nizindi nkuru nkizi.

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Ibintu nakunze muri 2019 - Makeup, imisatsi, n'uruhu 17/01/2020 at 9:07 am

    […] Sheet mask ni ubwolo bwa mask yo mu maso. Aho zitandukanira na mask zindi by’umwihariko nuko utazikaraba, ziba zimeze nka mask wambara hariho imyenge y’amaso, iminwa n’izuru. Sheet mask inyinshi kubera akamaro zigirira uruhu zikunze kuba zihenze, ugasanga nkimwe igura $4. Nashakaga izikora ariko zidahenda niko kurebe kuri Amazon mbona izingizi, ziba ari 24 buri imwe ikoze mu kintu kidatukanye. Zose zirakora ariko iyo nakunze kurusha izindi zose ni ikoze mu gikakarubamba, narayikoresheje uruhu rwanjye rusa nezaaa ku buryo mbonye uko ngura ubu bwoko bwonyine nizo zonyine nakoresha. Niba utazi impamvu igikakarubamba ari rwiza ku ruhu soma iyi nkuru. […]

  • Leave a Reply