Scrub ni ubwoko bwisabune ituma uruhu ruba rushya. Zikorwa ku buryo ziba zirimo utuntu duto tugagukuba uruhu rwose rwari rushaje rukakuvaho. Iyi photo iri hejuru ni igaragaa mbere na nyuma yo gukoresha scrub. Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ukuntu umuntu yayikorera mu rugo ni ibintu biri naturel gusa.
Ibintu uzakenera
Isukari
Iyi niyo exfoliant muri iyi scrub, nukuvuga nio iora akazi nyamukuru ko gukuraho uruhu rushaje hakagaragara urushyashya. Isukari isazwe niyo ikora neza kurusha isuari yumweru iba yoroshye cyane.
Ubuki
Ubuki ni bwiza ku ruhu, rufasha kugumana moisture (itoto) mu ruhu. Bukiza iiheri ndetse nibindi bibazo byishi by’uruhu. Niyo mpavu bukoreshwa muri mask nyinshi z’uruhu.
Indimu
Indimu ibamo vitamin C ifasha uruhu gucya, iracyesha biri naturel nta chemicals zakwicira uruhu. Ku bantu bafite inkovu cyane cyane indimu yabafasha.
Olive oil
Icya nyuma ni amavuta, aya mavuta n meza kuyisiga ubwayo. Atum uruhu ruba rwiza kandi rugacya. Muri iyi scrub by’umwihariko turayakoresha kugirango ibashe kugenda ku ruhu ntiyumagare.
Ukuntu uyikora
Urabanza ukavanga isukari nkye ninidimu n’ubuki n’amavuta, ku bashaka gupima wkoresha ibiyiko 2 byisukari kimwe cya jus yindimu, kimwe cy’ubuki n’igice cy’ikiyiko ya olive oil. Gupima si gombwa icyangombwa nuko birangira isuari ibaye nyinshi ku buryo itayenga, ihindura ibara kubera ibintu byose wayivanzemo ariko ikaguma ikomeye ukuntu.
Iyi scrub ku babyifuza wanakora nyinshi icyarimwe gutyo kuzayikoresha igihe kirekire udahora uyikora buri uko uyikeneye.
Wayishyira mu kintu ushaka ubona cyakorohera, ubonye akantu keza nkaka ko munsi byaba byiza kurushaho 😛
Nubwo iyi scrub ari simple kuyikora ikaba itanahenze uyigereranyije n’izigurishwa hano hanze, ikora ibintu byinshi. Ituma uruhu rusubira kuba rushya, ikaba yagukiza ibiheri cg ikabikurinda, igacyesha uruhu ikanakuraho inkovu ubaye uzifite, ikanoroshya uruhu.
Ukuntu ikoreshwa
Ukaraba mu maso n’amazi y’akazuyazi.
Warangiza ukayisiga mu maso cg umubiri, aho ushaka kuyikoresha hose. Ukayirekeraho iminota 15.
Mu gihe uri kuyikaraba iminota ishize, utosa intoki zawe ukazikoresha kwikuba gacye gacye kugezaho isukari itangira kuyenga kurushaho. Warangiza uyikaraba n’amazi yakazuyazi. Ukimara kuyikoresha wumva uruhu rworoshye ariko ntango impinduka ihita igaragara.
Ibyiza nukuyikoresha 2 mu cyumweru, nyuma y’ukwezi uyikoresha uzabona uruhu rwawe rwaracyeye rutakigira ibibazo byinshi nka mbere.
2 Comments
[…] mask ivugako ihanagura pores byimazeyo, abatazi pores mwasoma hano. Kuberako ikuramo imyanda yose, kandi ibiheri ibyinshi biterwa nimyanda itagaragarira ijisho. Ibi […]
[…] zihumura neza. Iyo nakunze kuzirusha zose ni iyitwa exfoliate with charcoal. Mu busanzwe nkunda exfoliating kuko bigirira akamaro uruhu rwanjye kandi charcoal nayo hari mask irimo inkorera […]