Tuganirre Ubwiza

Vitamin ya ORS ikora gute?

15/09/2018

Nyuma yo kureba video y’uyu mukobwa nifuje kugerageza mayonaise ya ORS nkareba koko nimba ikora nkuko abivuga. Tuganire kubyo nayibonyeho mu gihe maze nyikoresha.

IMG_20180822_214711.jpg

Uko imeze(consistency)

Iyi vitamin irafashe, imeze nka cream. Ntango ari amazi nkimwe ya olive, yo irafashe ark bitari cyane nka gikotori.

Uko nyikoresha

Nyuma yo gukoresha shampoo (soma uko shampoo ya ORS yo nayibonye) maze kuyikarabamo, nshyiramo iyi mayonaise imisatsi igitose. Kugirango menye neza ko yageze ahantu hose nyishyiramo mu bice by’umusatsi. Mu kuyishyiramo nibanda cyane ku misozo y’imisatsi kuberako bavugako ariyo iba ishaje ikeneye kwitabwaho kurusha iyindi.

VU-303347-2.jpg

Mu mwanya wo gukoresha ubushyuhe nkuko wa mukobwa abigenza, nambara shower cap nkayigumana nkisaha imwe cg abiri. Kugumana shower cap byonyine nta na casque bituma hashyuha kandi ubushyuhe butuma yinjira mu misatsi neza.

Mu gihe uri kuyikuramo, bisaba ko ufata umwanya ukayimesamo neza. Naho ubundi imisatsi iza kuma ifite utuntu twumweru twinshi bigasa nkimvuvu. Bikajya kumera nkuko kwifoto iri munsi.

DSC02508.jpg

Umwanzuro (Final thoughts)

Nyikoresha bwa mbere naratangaye, sinarinziko imisatsi yanjye ishobora koroha gutyo. Mu byukuri nahise mvunga nti “hari impamvu kbsa wa mukobwa amaze imyaka ine ayikoresha”. Vitamin zose maze gukoresha kugeza ubu ni iya mbere, simvuzeko hatari izindi ziyirusha gukora neza. Gusa njye izo nagize amahirwe yo gukoresha iyi iza ku isonga.

download.jpg

Nyishimiye cyane cyane abantu bafite imisatsi ya naturel, Kuko nanjye ariyo mfite nzi uko yampiriye. No kuba defrije ntecyerezako wayikoresha gusa ugashyiramo nkye ugereranije niyo ufite naturel yakoresha.

IMG_20180822_215735_edited.jpg

Aho wayikura:

Online

Amazon

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Kwikorera vitamin y’imisatsi. – tuganire 13/10/2018 at 5:35 am

    […] ka vitamin ku misisatsi ni ugutuma idacika kandi ikanasa neza. Akenshi ukaba uyigura ukayitwaza muri salon […]

  • Leave a Reply