Tuganirre Ubwiza

Primer, ibanga rituma maquillage imara umunsi wose!!

08/09/2018

Primer ni amavuta umuntu y’isiga mbere yo kwisiga maquillage (makeup), akaba afasha maquillage kugumaho igihe kinini kdi ikanasa neza.

Primer zizwiho:

    • kugabanya pores ntizigaragare cyane
    • kugabanya iminkanyari
    • Koroshya uruhu
    • Kugabanya ububyimbe
    • Kugabanya amavuta mu ruhu

photodune-9537218-young-beautiful-african-woman-applying-makeup-black-people-s.jpg

Primer igira akamaro cyane ariko usanga abantu batayikoresha kubera rimwe na rimwe baba batayizi, Cyangwa bayizi ariko batizera ko koko hari icyo ihindura.

Video y’uyu munsi akaba ariyumukobwa ugerageza ngo arebe nimba koko hari icyo imumarira. Yisiga maquillage uruhande rumwe yabanje primer urundi ntayo yakoresheje.

Mu rwego rwo kureba nimba koko ifasha maquillage kuramba yayigumanye amasaha 8. Yaje kurangira uruhande yasize primer arirwo rumeze neza kurusha uruhande atayisize.

Atarashyiraho na foundation, iyo akimara kwisiga primer ubona uruhu rwe rurekeye kuyaga kandi iminkanyari (under eye bag) ntango igaragara cyane. Mu gihe yararimo yisiga foundation yavugaga ko kuyinogereza ku ruhande ruriho primer byamugoye kurusha uruhande itaririho. Concelear yo ahari primer niho yagiyeho neza kurusha aho itari.

gettyimages-456067395-1492032046.jpg

Primer irinda uruhu ikaba yakugabanyiriza amahirwe y’uko maquillage igutera ibiheri. Ku bisiga fond de teint kenshi yabafasha kuramba, mbese nimba warusanzwe uyisiga ukaza gukora retouche ubona yashizeho. Ukoresheje primer yatuma iramba ntukenere retouche. Ifasha cyane cyane abantu bafite uruhu rugira amavuta menshi, irayacontrolla ntabe menshi.

Umwanzuro wafashwe muri video nuko primer ikora kdi ikaba ifite akamaro koko. Murakoze gusoma, muzagaruke. Dushyiraho ibintu bishya buri wa gatandatu.

Mugire umunsi mwiza 🙂

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Gusiga ingohe, ibyo ukeneye kumenya byose!! – tuganire 10/11/2018 at 10:12 am

    […] mwe mwarayikunze mwifuzako twakomeza kuganira kuri makeup muri rusange. Abatarayisomye mwayisanga hano. Uyu munsi tugiye kurebera hamwe uko wasiga ingohe zawe. Ingohe ni ikintu cy’ingenzi muri […]

  • Leave a Reply