tuganire Tuganirre

Uburyo 6 bwo kwiruhura stress

01/09/2018

relax.jpg

Tubayeho mu isi y’ibibazo, nta muntu utagira ibibazo byaba bito cg binini. Akenshi bikagutera stress, yenda uri gushaka minerval y’abana, cyangwa akazi kanze, ushobora kuba urwaye cg urwaje, ufite stress y’amasomo,uri umushomeri, ibibazo ni byinshi hanze aha hari nigihe biguhuriraho ari byinshi.

Iyo ugize stress ntigushiremo bikwica mu bitecyerezo bigatuma wiheba cyangwa ukingunga. Ikindi kdi stress ishobora gutuma udakora ibyo wagombaga gukora neza. Hari uburyo wakikiza iyi stress, ntango aruburyo bwo gukemura ikibazo uhanganye nacyo icyo aricyo cyose. Ahubwo ni uburyo bwo kwiruhura ku mutima ugahangana nabyo utaremerewe.

Ikiganiro cy’uyu munsi aho kwibanda kuri video imwe, turashyiramo video aho ziri ngombwa. Ku buryo ushatse kugerageza ubu buryo wahita uyikoresha.

1) Gukora sports

Sports ziri mu bintu biruhura umutwe bikagabanya stress. Impamvu ziruhura nuko uba uri gukoresha umubiri bityo bigatuma uba urekeye gutecyereza. Zifasha kubona ibitotsi ku bantu babibura kubera umubiri uba unaniwe nibitecyerezo byagabanutse. sports wazikora mugitondo mbere yo gutangira umunsi wawe bityo bigatuma utangirana courage. Wanazikora nimugoroba umunsi urangiye kugirango stress wiriwemo yose ishire.

Iyi ni video yiminota 15 ya sport zinda wakora ushaka iyiminota itanu, iyabakobwa  ,kugabanya umubyibuho ndetse izo kuzana amataye. Kanda kuyo  wumva yagufasha ibi byose ni ibiganiro byatambutse. Sports iyo ariyo yose wakora yaba isaha cg iminota 5 iyo uzikoze neza zirakuruhura.

2) Inshuti n’abavandimwe

Kuganira ninshuti biri mu bintu bifasha abantu guca mu bibazo. Iyo ugize ikibazo ukigunga ukaba wenyine kirakuremerera kurusha uko waba uri kumwe n’abandi. Kuvugana n’inshuti ntibivuze kubabwira ibibazo uri gucamo, bitewe nuwo muri kuvugana nuko umuzi niwowe wahitamo nimba ubimubwira cg c nimba mwiterera story gusa.

o-BLACK-WOMEN-HUG-facebook.jpg

3) Guseka

Abanyarwanda bagize bati “guseka byongera imyaka yo kubaho” kdi koko guseka birafasha. Guseka bifasha ubwonko bwawe kurwanya stress, biruhura ingingo ndetse bigafasha guhumeka neza. Iyo uri guseka biragoranye cyane kuba wababara cyangwa ugahangayika. Akaba ari nacyo inshuti zawe zagufasha, muhuye mukaganira mugaseka biruhura stress muri mwese.

Mindfulness.jpg

4) Kwiyumva

Bijya bibaho ko ugira stress ariko ntumenye icyayiteye, bitewe nuko abantu tudakurikirana ibiri kutubaho. Stress iyo uyifite cg utayifite ubasha kubyumva, ubasha kumva nimba ari nyinshi cg nkye nuko igenda yiyongera. Kwiyumva nugufata umwanya ugatecyereza aho stress uri kwiyumvamo yaturutse ese boss wawe iyo agusabye ya raport bigutera stress? igihe cyo kwishyura credit ya bank kiregereje ntayo ufite? umenye ikintu cg ibintu biba imbarutso ya stress.

Wiyemerere kugira agahinda cg umujinya, ibiri kubera mu mutima wawe ubireke bibe bize gushira. Akenshi uba uhangayitse ukajya wumva wagakwiye kubireka, wanabibwira abantu bakakubwira ngo wihangayika. Kandi nyamara wamaze guhangayika, uko uguma ushaka kubyikuramo niko ubyica kurushaho. Byemere ko uhangayitse kdi ko ikiguhangayikishije atari ubsa, nimba bishoboka utecyereze ku kuntu wabicyemura. Ariko ntiwishyiremo ibyishimo udafite mu byukuri.

67047998-portrait-of-a-cool-yoyung-black-guy-listening-to-music-with-earphones.jpg

5) Kumva indirimbo zituje

Indirimbo ziba mu bintu bikora ku mutima w’umuntu byoroshye, ushobora kumva indirimbo ibabaje ukababara. Yaba ifite beat nziza ukumva ushatse kubyina. Ubaye unafite stress ushaka kwiruhura wakumva indirimbo zituje. Video iri munsi aha ni amasaha atatu yinanga zituje, bitewe na stress ufite uko ingana ushobora kuyumva niminota 10 gusa. Imaze kurebwa kuri YouTube inshuro million 85, irafasha kdi umuntu wese uyumvishe ntayibagirwa. Ubaye wabuze ibitotsi nabwo yagufasha gusinzira ukarekera gutecyereza.

6) Guhumeka

Ubu nibwo buryo bwa mbere bwihuta kdi bufasha, abensh babukundirako ntacyo bugusaba kdi bukaruhura kurusha ubundi bwose. Ni uguhumeka mu buryo bufasha umubiri wawe kurekura stress no kugabanya adrenaline uba ufite iyo uri uca mu kibazo. Video iri munsi yerekana uburyo butatu butandukanye wahumeka ukiruhura mu mutima.

Ubundi buryo wakoresha ni ubu: wicaye wegamye, ibirenge biri bikandagiye hasi , ushyire akaboko kunda. Winjize umwuka mwinshi, ufunge umwuka amasegonda atanu ubundi uwurekure gahoro. Uku kwinjiza umwuka ukawufata ukawurekura ubikore inshuro eshanu, zijya kurangira wumva ku mutwaro wari wikoreye hari icyagabanyutseho.

 

 

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Imisatsi miremire nawe wayigira! - Tuganire ku bwiza 24/01/2020 at 2:06 pm

    […] Uburyo 6 wakiruhura stress […]

  • Leave a Reply