Tuganirre Ubwiza

Castor oil: amavuta ya mbere akuza imisatsi!!!

25/08/2018

Castor oil (huile de ricin) ni amavuta abahinde bamaze ibinyejana bakoresha ngo imisatsi yabo ibe miremire. Akaba ari amavuta uyakoresheje wese ahita ayakunda kandi akabona impinduka. Video y’uyu munsi ikaba ari iyumuhindekazi wizezako aya mavuta uyakoresheje mu minsi 30 imisatsi yaba imaze gukura.

Uko ayakoresha:

Avanga ikiyiko kimwe cya castor oil na bibibiri bya  coconut oil. Avugako atari ngombwa gukoresha coconut oil ko wakoresha nandi mavuta ufite ayo ariyo yose. Impamvu ayavanga  nuko castor oil ni amavuta afashe cyane aba akeneye kuvangirwa kugirango bikorohere kuyakoresha.

Ayasiga ku mutwe yifashishije ipamba, akarikoza mu mavuta yarangiza akarisigisha. Sinzi nimba ipamba risiga neza kurusha gusiga nintoki bisanzwe, niko we abikora.

Yarangiza akamasa ku mutwe iminota iri hagati yiminota 5 kugeza ku minota 10. Ibi abikora kugirango amavuta yinjire mu misatsi neza

ef33e2a543be7310ef57b52a3aabf807--black-girl-hairstyles-weave-brownies.jpg

 

Ese akora gute?

Aya mavuta akoreshwa mu misatsi ngo ayibuze guciga ndetse anayifashe gukura. Afite anti bacterial properties ( arwanya imyanda yose itagaragarira ijisho)  bityo akarinda imvuvu nibindi bibazo byose byo ku mutwe byatuma imisatsi idakura.

Afitemo ricinoleic acid ifasha kugendesha amaraso neza ku mutwe, bityo bikongera umuvuduko umusatsi ukuriraho. Iyi acid ikaba inafasha gusubiranya imisatsi mu gihe yari yarangiritse.

Anti oxidants ziba muri castor oil zifasha keratin iba mu misatsi bigatuma ikomera nticike, ikanyerera ndetse igasa neza.

Ibi bintu byose bigize aya mavuta nibyo bituma ahira buri muntu wese uyakoresheje. Acyemura ibibazo byose imisatsi ijya igira bityo agatuma idacika ikaba miremire.

Tugarutse kuri video, avugako nyuma yo gusigamo amavuta uyagumishamo amasaha cyangwa ukayararana ukaza gufuramo mu gitondo. Kugirango ubone impinduka yihuse wabikora kabiri mu cyumweru, gusa na rimwe mu cyumweru byafasha.

Aya mavuta ni meza, uyagerageje wese arayakunda. Namwe ndayabashimiye muzayakoreshe mubyibonere.

maxresdefault.jpg

 

Aho wayakura

Mu Rwanda: bayita huile de ricin akenshi.

  • La decouverte
  • Kipharma

Online

amazon

You Might Also Like

2 Comments

  • Reply Vitamin y'imisatsi ya shea moisture ibyo yankoreye!! - Tuganire - Ubwiza bw'acu twese tutibagiwe n'ubuzima busanzwe. Tubiganireho, murakaza neza. 21/06/2019 at 2:46 am

    […] y’imisatsi izwiho cyane cyane ko ikozwe mu mavuta ya mbere akuza imisatsi ariyo castor oil. Cator oil zigira amoko menshi, jamaican black castor oil ivugwako ariyo ikora neza kurusha izindi zose. Kandi […]

  • Reply Ubwanwa bwawe icyo bucyeneye ngo buse neza - Tuganire 24/07/2020 at 11:29 pm

    […] Akimara kogosha avugako kugirango ubwanwa bwe bukure neza nta myanya irimo hagati kandi bunakure vuba yakoreshaga castor oil. Castor oil ni amavuta azwiho gukuza imisatsi mu busanzwe. Yisigaga ayo amavuta aho ashakako bukura , ubundi akayararana akayakaraba mu gitondo. Abantu baba mu Rwanda castor oil wayigura Kipharma bayita huile de ricin cyangwa iduka riri munsi ya T2000 ryabahinde ryitwa kwa patel. Ushaka gusobanukirwa birenzeho aya mavuta ubwiza byayo soma hano. […]

  • Leave a Reply