Igihe nicyo kintu abantu bose bagira kingana, umunsi ni amasaha 24 icyo waba ukora cyose uko waba umeze kose. Akenshi twisanga dufite ibintu byinshi byo gukora mu gihe gito, tukibaza ese wabigenza gute ngo ukoreshe igihe cyawe neza?
- Kumenya ibintu ugomba gukora
Mbere yo gutangira, kumenya ibintu uri bukore biragufasha. Bikurinda kwirara ngo wumveko umwanya uhari kandi ntawo. Mu bintu byose ugomba gukora haba harimo ibyingenzi kurusha ibindi kubinyurao ukamenya buri kimwe nigihe uteganya ko cyagufata ngo gikorwe neza bigufasha iyo ugeze mu kubikora. Umurimo wabanje gutegurwa neza kuwukora ntibigorana kuko uba uzi icyo ubanza nicyo uri bukurikizeho.
- Gupanga umunsi wawe ijoro ribanza
Ubwo umaze kumenya ibintu ukenye gukora, ijoro ribanza byaba byiza wicaye ukabyadika ahantu. Mu gihe uri gupanga wibuke amasaha yo kurya nayo kuruhuka, ni ingarakamaro cyane. Iyo uraye upanze gahunda yumunsi ukurikiraho, ubyukana intego ntutinde mu bintu.
- Kubanza ibikomeye kurusha ibindi
Akenshi impamvu bitunanira kurangiza ibintu ku gihe nuko tubanza gukora ibitworoheye ibikomeye tukabyigiza inyuma. Amasaha ibyoroshye birangiye ukareba ukabona nubundi ibikomeye ntiwabirangiza ukaba ubyimuriye umunsi ukurikira. Cyangwa c bikba bidashoboka ko byakwimuka ubwo icyo gihe bikaba byagusaba kubiraraho. Ku rundi ruhande umuntu ahereye ku bikomeye bikarangira hakiri kare, wabona umwanya wo gukora nibyoroshe. Cyane cyane ko usanga ibyoroshye ari ibintu bihoraho tumenyereye bitadusaba gutecyereza cyane.
- Kumenya uburyo bwo kwipanga neza
Abantu benshi nubwo bumva ngo kwipanga hari igihe batamenya uburyo bwo kubikora. Hari ubukunzwe cyane bwo gupanga ibintu bitewe nuko byihutirwa nuko bifite agaciro.
Ibyihutirwa
|
Ibitihutirwa | |
Ibyingenzi | Ibyihutirwa kdi by’ingenzi |
Ibitihutirwa kdi byingenzi
|
Ibitari ingenzi
|
Ibyihutirwa ariko atari ingenzi |
Ibitihutirwa kdi bitari ingenzi
|
Iyo upanze gahunda yawe muri ubu buryo umenya ibyo ugomba kubanza mbere yibindi. Ibintu ugomba kwitondera kurusha ibindi ni ibyingenzi ariko bitihutirwa. Nibyo akenshi abantu badahita bakora kandi bikazagira ingaruka zigaragara.
No Comments