Tuganirre Ubwiza

Isuku yo mu kanwa

09/08/2018

Isuku yo mu kanwa ni kimwe mu bintu by’ingenzi ku muntu wese, ni kimwe mu bintu abantu babona bwa mbere bakikubona. Kdi kikaba n’ikintu mu gihe utakitayeho nkuko bikwiriye bigira ingaruka nko kurwara amenyo, gushirira cyane cyane ku bana bato ndetse na bad breath. Turebere hamwe video y’umukobwa uvuga uko akora isuku yo mu kanwa ye

1)Flossing (soie dentaire):

Avugako abikora inshuro nyinshi zishoboka ku munsi. Yanga kumva afite ibiryo mu menyo, cyane cyane nijoro mbere yo kujya kuryama. Avugako kwibrossa gusa bidakuramo imyanda yose mu menyo cyane cyane iba yafashe hagati yamenyo. Hari floss akoresha bisanzwe niyo yitwaza nkiyo agiye kurya hanze.

floss_edited.jpg

2) Kwibrossa:

toothpaste_detail_430x242_EN.jpg

Umuti w’amenyo: akoresha dentifrisse (toothpaste) ya Sensodyne kubera ariyo dentist we yamubwiye. Ubwoko akoresha butuma amenyo ye aba umweru, gusa Sensodyne ni iyabantu bagira amenyo ababara iyo banyweye nkibintu bishyushye cg bikonje. Abantu bagira iki kibazo arayibashimira kuko we yamufashije ark ngo ku bantu batakigira yabagira inama yo kuyirinda itazabicira amenyo kdi yari mazima.

14667204_Alt02.jpeg

Uburosso : akoresha uburoso busanzwe bwa colgate, avugako icya ngombwa kuri we aruko bworoshye ku buryo butamubabaza. Si ngombwa gukoresha uburoso bwa hatari niko avuga. Yibrossa kabiri ku munsi rimwe mu gitondo irindi nimugoroba. Rimwe na rimwe akaba yakibrossa na hagati mu munsi iyo yariye nkibintu birimo ibitunguru na tungurusumu.

3) Kwibrossa ururimi:

Hano akoresha agakoresho kabugenewe ko koza ururimi kitwa orabrush avugako agakunda kubera gafite amenyo yoroshye. Ururimi arugereranya na eponge (sponge) cg tapis (carpet) ibika imyanda y’ubwoko bwose. Ngo ushobora kwibrossa, ugaflossinga ark mu gihe utabroshe ururimi rwawe nubundi usigarana imyanda mu kanwa. Biriya bintu biba bisa umweru ku rurimi ni bacterias ziba ziriho, anavugako ariyo mpamvu ya mbere itera bad breath.

3e28ca27cd38b3599efb55bf8ff2a03f.jpg

4) Mouthwash:

Iyo ibi byose abirangije akoresha mouthwash ya Listerine. Akoresha isa purple kuberako amenyo ye ari sensible izindi ziramubabaza ark abantu badafite iki kibazo bakoresha iyo ariyo yose. Nayo ayikoresha kabiri ku munsi.

range_shot_v3.png

Murakoze gusoma muzagaruke 🙂

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply