tuganire Tuganirre

Kubika imyenda neza kandi vuba!!

02/08/2018

fluff-and-fold-before-and-a.jpg

Bibaho kenshi ko ugira imyenda myinshi yo kuzinga kdi ufite umwanya muto, akenshi ukaba uyiretse ngo uzayikore wawubonye. Igakomeza ikiyongera kdi nawe umwanya ugakomeza ukawubura. Bamwe bavuga ko igisubizo arukuzinga micye ushoboye mu kanya gato ufite ubundi iyindi ikazakorwa ubutaha. Ark c ushaka kubikora bikava mu nzira rimwe na rizima?

HTB1UE8dJXXXXXaXXXXXq6xXFXXXr.jpg

Habaho ibikoresho bifasha mu kuzinga imyenda vuba kdi neza. Ikaza ingana kimwe ku buryo kuyibika ari ako kanya. Ukaba ubizi ko kibaho ark ntaho uzi bakigurisha kdi ukibonye byagufasha, uwagikora c?

46de3eeb9366586cbbd784172bf5658e.jpg

Nukureba YouTube igisubizo ugahita ukigwaho. Ukenera ikarito hamwe na papier collant (tape). Ushaka kubikora neza wafata measure (gupima buri gapande uko kari bungane) ark niyo utabikora ukagereranya byavamo. Video yerekana uko ayikora ngiyi munsi, ni aka video gato kamsegonda 53 gusa.

Kukikorera bifata umwanya, umwinshi ushirira mu gukata igikarito. Ark iyo umaze kugakora karagufasha. Kimwe cyo uzinga byihuse, ikindi kdi imyenda yawe iba izinze neza. Ushatse kuyizinga muri buriya buryo nintoki byakugora bigafata umwanya munini cyane. Ntango wagikoresha ahandi hantu hatari ku mashati nudupira. Ikibazo cyacyo ntango kibikitse, nugushaka ahantu ucyegeka yenda nko kugikuta ark kukizinga ntibikunda cyane cyane kubera iriya cole twakoresheje. Iyo uzinze ishaka komoka. Byose hamwe cyirafasha ku bantu bagira imyenda yo kuzinga myinshi kdi badashaka kubimaramo igihe kinini.

Murakoze gusoma muzagaruke, dushyiraho ibintu bishya buri wa kane nuwagatandatu. Mugire umunsi mwiza 🙂

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply