Tuganirre Ubwiza

Nagerageje shampoo ya ORS

28/07/2018

Shampoo ni ikintu gikomeye mu gukora imisatsi, ntiwafuramo ngo ntuyikoreshe.Kimwe nibintu byose, Shampoo ntango zikozwe kimwe habamo inziza ndetse nimbi kurusha izindi.Shampoo ya ORS nkaba narimaze kuyumvana benshi ngo ni nziza niyemeza kuyigerageza ngo ndebe koko uko ikora.

Uko imeze(consistency)

IMG_20180723_165051 - Copy.jpg

Ukuntu ikoze ntango ari amazi, irafashe ukuntu. Urebeye ku ifoto urabona ukuntu isukika, iri hagati y’amazi n’amavuta. Tuyigereranyije na movit navugako ijya kumera nka après shampoo yayo, si neza ark ntango ari amazi nka shampoo ya movit.

Isa mint green (ni ibara rivanzemo icyatsi n’ubururu byoroheje) kdi ukuntu ihumura wumvamo akantu ka feuilles de mentes gacye.

Ese irakora?

Enxugar-cabelo.jpg

Ku icupa inyuma ukuntu bavuga kuyikoresha ni gutya

  1. Gushyiramo shampoo ihagije mu misatsi itose ukayikoramo ifuro .
  2. Ukayikarabamo
  3. Ukongera ugashyiramo indi bwa kabiri ukayirekeramo iminota ibiri
  4. Kuyikarabamo neza namazi yakazuyazi
  5. Ugahita ukoresha vitamin ya ORS

Uko nyikoresha

  • Nshyiramo amazi mu misatsi ikabanza igatoha neza
  • Nkashyiramo shampoo ku mutwe. Nyishyira ku mutwe honyine nkitangira ntango nyimanura ngo nyishyire mu misatsi yose icyarimwe. Nkayimassa neza ku mutwe nkiminota ibiri cg itatu ngo ikureho umwanda wose.
  • Nkayikuramo
  • Nkongera nkashyiramo iyindi noneho ku misatsi atari ku mutwe, iyi yo nta gihe nyimazamo mpita nyikuramo.

Impamvu mbikora gutya

Iyi shampoo nibyo irakora pee ikuraho imyanda yose ugasigara ucyeye. Impamvu mbanza  kwibanda ku mutwe hasi (scalp) ni ukugirango imyanda yose mbanze nyikureho hahumeke.Iyo nyikuyemo nubundi ica mu misatsi yose igakuramo imyanda yaririmo. Impamvu nongera nkashyiramo iya kabiri mu misatsi gusa nuko nabonyeko atari byiza kuyitinza ku misatsi ubwayo. Irayoza igacya neza ark ikuramo amavuta yose imisatsi igakomera, shampoo nyinshi ibi zirabigira niyo mpamvu nyishyiraho sinyitenzemo. Ubu buryo nkoresha ni bwo buhira abantu batunze naturel akenshi. Ku bantu badefrije sinzi wasanga ubwanditse ku icupa aribwo bwabahira.

 

Ibyo ikozemo (Ingredients)

IMG_20180723_164343 - Copy.jpg

Iyi shampoo ikaba yanditseho ibiyikoze. Icyo  nakunze nuko ingredient yambere ari amazi. Ibintu byose byo mu mutwe iyo ingredient ibanza ari amazi icyo kintu aba ari cyiza. Ku bifuza kureba ibiyigize list yabyo ngiyi munsi.

Aqua (Water), Sodium Lauryl Sulfate, Cocamidopropyl Dimethylamine Proponiate, Cocamidoproyl Betaine, Lauramide DEA, Glycol Distearate, Glycerin, Hydrolyzed Keratin, Sodium Laureth Sulfate, Cocamide-MEA, Glycol Distearate, Laureth-10, Olealkonium Chloride, Disodium Dimethicone Copolyol, Menthol, Urtica Dioica (Nettle) Extract, Equisetum Arvense (Horsetail) Extract, Capsicum Annuum (Paprika) Extractm, Polyquaternium-10, Cetrimonium Chloride, DMDM Hydantoin, Citric Acid, Fragrance (Parfum), Benzyl Salicylate, Cinnamic Alcohol, Citronellol, Coumarin, Eugenol, Geraniol, Hexyl Cinnamal, Hydroxycitronellal, d-Limonene, Linalool, CI 42090 (Blue #1).

Umwanzuro

Iyi shampoo maze igihe kigera mu kwezi nyikoresha, muri uko kwezi ikintu nabonye nuko ari nziza. Ntango navugako ari iya mbere nanone ark uko biri iragerageza

Ibyo nayikundiye:

  • Irakora
  • Ihumura neza
  • Ingredient yayo ya mbere ni amazi
  • Izamara igihe kinini. Nkurikijeko maze kuyikoresha ukwezi nahantu igeze nzayimarana amezi nkatanu cg arenga bitewe ninshuro nzasuka imisatsi yanjye

Ibyo ntakunze:

  • Ituma imisatsi ikomera ( ibi mbikemuza guhita nkurikizaho après shampoo cg vitamin) gusa kuberako shampoo nyinshi zibikora ntango nabiyihora cyane.
  • Ntango iboneka ahantu henshi kgl, iki mu byukuri si ikibazo cyayo ark njye cyarambangamiye. Kuko nubwo nayiguze nkaba narayikoresheje ikanampira sinzi aho nzagura indi nishira. Aho nayiguze zarashize kdi sinzi nimba bazazana izindi.

Urebye muri rusange iyi shampoo narayikunze kuko icyo iba igomba gukora iragikora. Isiga imisatsi ihumura neza kdi ntamuntu udakunda guhumura neza. Ni nziza nka shampoo ni wo mwanzuro nabaha.

Murakoze gusoma, muzagaruke. Dushyiraho ibiganiro buri wa kane n’uwa gatandatu. Mugire umunsi mwiza 🙂

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Vitamin ya ORS ikora gute? – tuganire 15/09/2018 at 5:33 am

    […] yo gukoresha shampoo (soma uko shampoo ya ORS yo nayibonye) maze kuyikarabamo, nshyiramo iyi mayonaise imisatsi igitose. Kugirango menye neza ko […]

  • Leave a Reply