Tuganirre Ubwiza

Gusiga vernis isa nindabyo

26/07/2018

Kwisiga vernis ni byiza, bisa neza ku bwabyo ark njye nkunda kongeraho utundi tu design. Uyu munsi reka turebe uko nkora izi ndabyo. Ntango zigoranye kuzikora icyo bigusaba ni uguhitamo amabara ushaka gukoresha gusa, ubundi ugatangira.

index.jpg

Hari video ndi bubahe y’umukobwa uzikora( iyo photo iri haruguru niko azikora) ark ndanashyiramo amafoto. Babikora bitandukanye ark byose birangira ari indabyo ku nzara.

Turebeye ku mafoto abikora muri 6 steps

1)Gusiga ibara ryo hasi:

step-by-step-art-tutorials-30-best-nail-art-image-tutorials-gives-you-sexy-nails-nailkart-ideas - Copy (2).jpg

Ibi nukubikora nkuko usiga vernis(nail polish) bisanzwe. Bishoboka wabanzaho base coat munsi  ngo irinde inzara zawe inatume vernis izamaraho igihe. Ibara iryo ariryo ryose wakoresha nta kibazo gusa byaba byiza ari ibara ricyeye kurusha iryijimye.

2)Gutangira gushyiraho utudomo

step-by-step-art-tutorials-30-best-nail-art-image-tutorials-gives-you-sexy-nails-nailkart-ideas - Copy (3).jpg

Kuri iyi foto uyu mukobwa ari gukoresha igikoresho cyagenewe gukora utudomo, ark birashoboka gukoresha uburoso bwa vernis busanzwe. Muri video nibwo akoresha kdi bikamera neza, nanjye nibwo nkoresha kuko dotting tool ntayo ngira. Mu gukoresha uburoso, ibanga nuguhanagura vernis yose ku buryo usigarana nkye bishoboka akaba ariyo usigisha ako kantu gato.

3) Utudomo dutanu twose

step-by-step-art-tutorials-30-best-nail-art-image-tutorials-gives-you-sexy-nails-nailkart-ideas - Copy (4).jpg

Bitewe nururabo dushaka gukora, ukenera utudomo dutanu twose hamwe

4) Kuduhuriza hagati:

step-by-step-art-tutorials-30-best-nail-art-image-tutorials-gives-you-sexy-nails-nailkart-ideas - Copy (5).jpg

Ibi si ngombwa cyane kubikora , mu byukuri biterwa numwanya wasize hagati ya twa tudomo wakoze. Nkanjye iyo mbikora ndatwegeranya ku buryo ibi ntaza gukenera kubikora. Gusa ubaye wasizemo umwanya wawugabanya.

5)Gushyiraho agadomo ka nyuma ko hagati:

step-by-step-art-tutorials-30-best-nail-art-image-tutorials-gives-you-sexy-nails-nailkart-ideas - Copy.jpg

Aha noneho nugushyiraho agadomo kabifatanya byose bikagaragara ko ari akarabyo. Bitewe nibara uri gukoresha nari munsi yaryo, bishobora kuba ngombwa ko aka kadomo ugakora muri layers(couches) ebyiri.

6) Gusiga neutre hejuru:

step-by-step-art-tutorials-30-best-nail-art-image-tutorials-gives-you-sexy-nails-nailkart-ideas.jpg

Nyuma yuko design yawe irangiye ugomba gushyiraho top coat ngo byose bijyanirane. Ihita ituma bisa nkaho wagateyeho mbese ntawabibonako byatangiye ari utudomo.

IMG_20170926_092730.jpg

Murebeye ku nzara zanjye murabibonako nakoze utudomo tureture kugirango bijyane nuko inzara zireshya,  ushatse wakora uturabo duto twinshi ku rwara rumwe cg kimwe kinini. Uko ubikora ni wowe ubihitamo. Mwibukeko atari ngombwa gukoresha amabara runaka, mbahe iphoto yindi yayandi mabara ark design nubundi ari inndabyo.

index000.jpg

Abifuza kureba video:

Murakoze cyane gusoma, muzagaruke. Kugirango mutazacikwa nibindi biganiro, mukore like kuri facebook page yacu, follow kuri twitter ndetse na instagram. Mugire umunsi mwiza 🙂

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply