Tuganirre Ubwiza

Gukuza imisatsi mu gihe gito cyane!!

21/07/2018

Uyu mukobwa mu gihe cy’imiyaka ine yonyine yakujije imisatsi ye bingana kuriya. Avugako aricyo kibazo cya mbere abazwa akaba yarakoze video agisubiza. Ngo afite ibintu akora buri cyumeru adasiba bituma ikura kdi nticike, ibyo yita hair routine. Byose hamwe ni ibintu bine buri kimwe gifite uko agikora nibikigize.

Abifuza kumenya uko abikora mukomeze musome hepfo.

ibikoresho by imisatsi

1) Kuyisobanura(Prepoo): 

Ibi ni ibyo akora yitegura gufuramo, abikora imisatsi ye icyumye atarajya muri douche. Akoresha amazi n’amavuta yarangiza agasokoza. Amazi akoresha macye aba ari muri spray bottle Ntango ibi abikora umutwe wose icyarimwe kuko hano iba isobanye cyane afata agace gato akagashyiramo amazi, agakurikizaho amavuta akabona gusokoza. Asokoresha igisokozo cyamenyo manini kdi agahera ku misozo y’imisatsi asokoza agana ku mutwe gacye gacye. Buri gace iyo amaze kugasokoza kanoze agashyira mu gisuko cy’inyabubiri kidafashe.

Avugako ibi bimufata nkiminota 40 ngo arangize umutwe we wose. Bikaba bimufasha gusobanura imisatsi ye atayiciye, mu gusokoza hari imisatsi isigara mu gisokozo ariyo bita shed hair. Ntango iba yacitse, biratandukana . Mu ncamacye hari imisatsi iva ku mutwe buri munsi (niko umubiri ukoze) iyo misatsi ikaba ari nkijana ku munsi. Gutandukanya umusatsi wacitse nuwavuyemo ni ikiganiro cy’uwundi munsi 😉 ndabararitse.

kumesa imisatsi

2) Kogamo(Shampoo): 

Aha nugufura mu mutwe nkuko tubimenyereye, ajya douche agashyiramo amazi mu misatsi yarangiza agashyiramo shampoo. Ayishyira ku mutwe hasi mu mizi y’imisatsi ndetse no misastsi yose. Abikora kugirango imisatsi ye icye imyanda yose ivemo.

vitamin y'imisatsi

3) Gushyiramo Vitamin (Deep condition):

Nyuma yo gukuramo shampoo tumenyereye ko uhita ukoresha après-shampoo (conditioner), we arayisimbuka agahita ajya kuri vitamin. Ayishyiramo mu misatsi yose agacishamo igisokozo byihuse imisatsi ayigabayijemo ibipande bibiri. Amaze kuyishyiramo arakomeza akoga umubiri bisanzwe akavamo akambara ikintu kimeze nka cask. Avugako gukoresha ubushyuhe afitemo vitamin biri mu bifasha imisatsi ye kudacika.

amavuta y imisatsi

3) Gushyiramo amavuta (Moisturize):

Aha aba yavuye douche noneho agiye gukora umusatsi uko azawugumana icyumweru cyose. Aha niho sasa akoresha amoko atandukanye y’amavuta abanzamo leave in conditioner agakurikizaho cream, agakurikizaho amavuta, hagaheruka gel. Reka ngeragze gusobanura buri bwoko bwaya mavuta nicyo akora:

Leave in conditioner: Ubu ni ubwoko bw’amavuta yakozwe nka après Shampoo, yoroshya umusatsi agatuma kuwusokoza byoroha kurushaho. Aho bitandukanira na après shampoo nuko yo yakorewe kuguma mu misatsi.

Cream: aya yo akazi kayo ni ugutuma imisatsi ihora itoshye mbese ntiyume ngo ikomere. Usanga akenshi ingredient ya mbere ya mene ubu bwoko bw’amavuta ari amazi. Aba ari ingenzi mu gutuma imisatsi idacika.

Amavuta(ameze nka olive oil): Nyuma yo gushyiramo leave in na moisturiser arenzaho amavuta hejeru, ayashyiraho kuberako ayabanje yombi aba ameze nk’amazi. Adashyizemo amavuta ayo yabanje nyuma y’igihe gito yashiramo imisatsi igakomera bikongera amahirwe yo gucika kwayo.

Gel: Iyi niyo akoresha bwa nyuma, mu gihe ibindi byose yabikoreshaga ngo imisatsi ye yorohe kdi ayirinde gucika iki cyo agikora ngo ise neza. Iyo amaze gushyiramo iyo gel niho noneho ubwiza bw’imisatsi ye bugaragara ikizinga igasa neza.

Aya mavuta yose iyo amaze kuyagerekeranya areka imisatsi ye ikuma bisanzwe na seche cg ikindi gikoresho akoresheje. Bimufata igihe kinini ark ngo biramufasha mu gusa neza kwayo.

Avugako ibi bintu amaze imyaka ine abikora adasiba icyumeru na kimwe, abikora ku cyumweru buri gihe nta na kimwe yirengeje.Byaramuhiriye pee umusatsi arawufite, ku bifuza kureba video ye:

Girl THIS IS HOW I Grew My Hair SO Fast!! ⎜ Natural Hair Routine

Amavuta akoresha

– Aunt jackie’s Grapeseed & avocado oil

 – Creme of Nature moisture & shine shampoo

 – ORS hair mayonnaise

– Shea Moisture Jamaican black castor oil leave in

 – As I Am doublebutter cream

 – Creme of Nature flexible styling snot

Murakoze gusoma iyi nkuru, muzagaruke. Kugirango mudacikwa nibintu bishya mukore like kuri facebook page, follow kuri twitter ndetse na Instagram. Mugire umunsi mwiza 🙂

You Might Also Like

3 Comments

  • Reply Vitamin ya ORS ikora gute? – tuganire 15/09/2018 at 5:33 am

    […] yo kureba video y’uyu mukobwa nifuje kugerageza mayonaise ya ORS nkareba koko nimba ikora nkuko abivuga. Tuganire kubyo […]

  • Reply Kwikorera vitamin y’imisatsi. – tuganire 13/10/2018 at 5:35 am

    […] folate bituma imisatsi yoroha by’umwihariko. Abashakashatsi babonyeko folate ituma imisatsi ikura vuba kurusha […]

  • Reply Ese imisatsi yawe iracika cyangwa ivamo? Sobanukirwa – tuganire 03/11/2018 at 4:47 am

    […] kumenya byinshi kurushaho ku misatsi nuko bayitereka ikaba miremire kurushaho musome hano. Tuzakomeza kwandika n’ibindi byafasha, mubaye mufite icyo mushaka gusobanukirwa neza […]

  • Leave a Reply