Tuganirre Ubwiza

Ikirungo wisiga kikagukiza ibiheri nibindi bibazo by’uruhu

14/07/2018

Turmeric ni ikirungo cy’umuhondo cyizwiho kurinda indwara nyinshi, kikaba kinazwi mu gukoreshwa mu bwiza. Mu myaka irenze 1000 abagore n’abakobwa bayikoresha ngo bagire uruhu rwiza. Abantu bashaka gukira ibiheri, kugira uruhu rurabagirana, rutagira iminkanyari masque ya turmeric niyo gisubizo.

maxresdefault.jpg

Inyungu za masque ya turmeric

1)Ikiza ibiheri n’ibishishi

Turmeric izwiho gukiza ibiheri kimwe no kubirinda. Ikuramo amavuta adakenewe mu ruhu ikanafungura imyanya y’uruhu yafunganye, amavuta menshi no gufungana bikaba biri mu bintu bitera ibiheri . Turmeric ikaba kdi ibyimbura, bikaba bigabanya ingano y’ibiheri bikaba bito ikaba kdi yica imyanda mito (microbes) yose iba iri ku ruhu yatuma uzana ibiheri.

2)Icyesha uruhu

Amavuta menshi ahindura inzobe akoresha turmeric muri yo. Kubashaka gucyesha uruhu bakoresheje ibintu biri naturel, wayikoresha yo ubwayo. Ibamo vitamin C ifasha inkovu n’ahantu hijimye gucya

3)Irinda iminkanyari

Masque ya turmeric ifasha kugabanya kugaragara kw’iminkanyari, ibifite vitamin B6 iba ngombwa ngo uruhu rushya rwikore. Nukuvugako ifasha uruhu gukora cells nshya rugahora ari rushya, ikaba inagira magnesium ituma uruhu ruhorana itoto kuko igabanya umuvuduko wo gusaza kuruhu.

4)Ikuraho ubwoya bwo mu maso 

Hari ibintu biba muri iki kirungo bikuraho ubwoya bikanatuma bukura gacye, masque ya turmeric ifasha gukuraho ubwoya bwo mu maso bumwe umuntu aba adashaka. Iyi mask kdi iramatira igafata ku ruhu wajya kuyikuraho ikarandura ubwoya ihereye mu mizi.

5)Ifasha amoko yose y’uruhu

Waba ufite oily skin cg dry skin iyi mask iragufasha. Nkuko twabivuze haruguru, ikuraho amavuta adakenewe mu ruhu. Ku bafite uruhu rwumye (dry skin) bo ibafasha kubera ifitemo potassium ikaba ifasha mu koroshya uruhu no kururinda kuma. Kubantu bafite combination skin hamwe humye ahandi hari amavuta menshi nabo irabafasha ahari amavuta irayagabanya ahumye naho hakongera hakoroha.

Ushaka gusobanukirwa amoko y’uruhu kurushaho kanda hano.

 

33688edd7e0e365a81e7984417ec6b90.jpg

Nyuma yo kumenya inyungu zayo, reka turebe uko ikorwa.

Nkuko nkunda kubigenza, ngiye kubaha video y’umuntu uri gukora iyo masque nanababwire uko abigenza. Kuri YouTube hariho video nyinshi zayo, nafashe iyo nabonye yarebwe n’abantu benshi (barenga million umunani)

Ibintu akoresha

Turmeric: niyo ingredient yibanze

Rice flour cg Gram flour: avugako ubonye gram flour (bajya bita  besan) ariyo yaba nziza kurushaho ark utayibonye wakoresha rice flour. Mu zindi video hari abakoresha ifarini (wheat flour) abaye ariyo ufite nayo wayikoresha.

Igivuguto cg amata: ibi avugako bikoreshwa nabantu bafite oily skin ikivuguto kikaba cyakora neza kurusha amata yinshyushyu.

Amavuta: ku bantu bafite dry skin bo bashyiramo amavuta ayo ufite hagati ya olive oil, almond oil cg coconut oil

Ubuki: ubuki bufasha uruhu koroha no gucya mask nyinshi usanga babukoresha.

Agasorori ko kuvangiramo nikiyiko cyo kuvangisha.

Uko ayivanga

  • Ibiyiko bibiri bya turmeric powder
  • Ikiyiko kimwe cya rice flour
  • Ibiyiko bibiri by’ikivuguto
  • Igice cyikiyiko cyubucyi

IMG_20180709_214633.jpg

Yamara ibi byose kubishyira mu gasorori akavanga. Imvange ye ntango isa neza neza nko kuri iyo foto kuko njye nongereyemo amavuta kuberako ngira combination skin, nanakoresha turmeric nkye. Ayisiga akoresheje uburoso, gusa kubatabufite wakoresha icyo kiyiko wavangishaga ukisiga mu maso. Ntango ari byiza kuyisiga ukoresheje intoki kuko iryo bara ry’umuhondo rishobora gufata mu nzara zawe zigasigara ariko zisa cg ukaba wakambara geants mu gihe ushaka kuzikoresha.

turmeric-face-mask.jpg

Nubwo atabivuga cg ngo abyerekane mbere yo kuyisiga urabanza ugakaraba mu maso ukaba nta kintu ufite ku ruhu kugirango mask yinjiremo neza ikore akazi. Arayisiga akayirekeraho iminota 20 yarangiza akayikaraba. Nyuma yo kuyikoresha avugako uruhu wumva rworoshye rwanabaye rushya, kdi ko kumuntu ugitangira kuyikoresha bifata nkukwezi ngo ubone impinduka.

Umuntu ufite ibiheri byinshi ninkovu amugira inama yo kuyikoresha gatatu mu cyumweru. Waba ufite uruhu rudafite ibibazo byinshi ushakako rucya gusa ugakoresha rimwe mu cyumweru. Birumvikana ko bitewe nuko ushaka ko ikora hamwe nuwanya ugira, ushatse wanayikoresha buri munsi. Avugako mu gukora iyi masque umuntu agomba kwitonda cyane kuberako ari ikirungo gifata aho kigeze, imenetse ahantu humweru nukwihuta ugahita uhanagura.

Ama videos yiyi mask aruzuye ni menshi cyane, reka mbahe eshatu buri yose ifite umwihariko wayo ark bose ni turmeric bavuga.

video yumukobwa ukorsha ifarine isanzwe

Video y’uwo mukobwa uri ku ifoto wakize ibiheri

Video navuze muri iyi article

Iki kirungo muzakigerageze, nta muntu nzi wagikoresheje adacika intege igihe kirenze ukwezi ngo ntabone impinduka nziza.

Murakoze gusoma 🙂 nizereko hari icyo mumenye uyu munsi. Muzagaruke, kugirango hatagira icyigucika subscribe, follow us on twitter, facebook and instagram.

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply DIY scrub ugire uruhu rufite itoto! – tuganire 22/09/2018 at 6:09 am

    […] mu ruhu. Bukiza iiheri ndetse nibindi bibazo byishi by’uruhu. Niyo mpavu bukoreshwa muri mask nyinshi […]

  • Leave a Reply