Nyuma yo kureba video kuri YouTube, ivuga ukuntu wabigenza ngo utereke inzara zibe ndende naratecyereje uwabyandika ibintu avuga. Ni video ya Christine ufite chaine yitwa SimplyNailogical iyo photo ubona garuguru ni inzara ze, ku bashaka kureba iyo video kanda mu ifoto cg ukande hano. Ni video y’iminota 20 atangamo amakuru n’ubusobanuro byinshi, nagerageje kwandika ibyinshi bishoboka. Abantu bashaka gutereka inzara rero turebe ibintu bimufasha

umukobwa wateretse inzara ze zikaba ndende
Bifata igihe
Nimba uri umuntu wifuza gutereka inzara zikaba ndende ugomba kwiyumvishako bifata igihe. Ntango watecyerezako zaba zikuze mu cyumweru cyimwe cg mu kwezi kumwe bitewe nizo ushaka uko zireshya. Bamwe bahita batecyereza ngo hmm maze imyaka nshaka ko ziba ndende ark ntibiba, ikibazo si igihe ikibazo nuko zivunika. Bigahita bituzana ku kintu cya kabiri.

urwara rwavunitse nabi
Ugabanye amahirwe yo kuzivuna
Muzabyitegereze abantu bagira inzara ndende ntango bakoresha intoki zabo nkabafite ingufi. Yewe no kwandika muri telephone babikora bitandukanye nabafite ngufi. Ikosa rikunze gukorwa cyane nabantu inzara zabo zivunika nugukora ibintu ugashaka kuzikoresha. Nubwo waba ufite inzara zireshya zite birashoboka gukoresha intoki zawe hano ku mubiri bisanzwe aho gukoresha inzara uzishyira mu bintu bizica
Guhora usize vernis
Gusiga vernis biri mu bintu bifasha inzara zawe kudacika, kuberako uba wongereyeho indi layer (couche) hejuru. Tuvuge nimba urwara rwawe rwari rworoshye mu busanze iyo wongereyeho vernis basi irazirinda zikaba zikomeyeho. Ikindi kdi vernis irinda amazi kwinjira mu nzara zawe, kdi urabyumvako iyo agiyemo zirushaho koroha. Ku bantu badakunda amabara ya vernis wakisiga netre isanzwe itagira ibara. Ikakurindira inzara kdi ntigusire nabi 😛
urugero rwa netre ya wakisiga kdi ya original
Ntumare igihe kinini mu mazi n’inzara zidasize unitonde mu gihe inzara zitose
Igihe kinini mvuga ngo ni ikingana gute, nk’igihe bigufata koga, koza amasorori, kumesa mu mutwe, kumesa imyenda n’ibindi. Ibi bintu kubikora inzara zawe zidasize bikongerera amahirwe yo kuzivuna kubera amazi yose aba yazinjiyemo, nanone kdi mu gihe ukimara kubikora niyo iyo vernis waba wayisize bigusaba kongera ubwitonzi mu byo ukora byose kuko ziba zoroshye birenze ibisanzwe.
Kuzisiga amavuta
Habaho amavuta yagenewe gusigwa inzara ngo zidacika ark ntayo ndabona i Kigali, mu rwego rwo kubaha amakuru yuzuye reka nyavuge abataba ino batabihomberamo. Hari aba yanditseho ko yagenewe inzara by’umwihariko ark usanga ahenda kdi ahendera ubusa. Ubonye pure Jojoba oil niyo wakoresha ukajya uyisiga mu mpande zinzara ahantu hose zihurira n’umubiri rimwe cg kabiri ku munsi. Ku bantu baba inaha rero rwose niba haraho mwaba muyazi, mundangire nabandi bantu bose bari gusoma iyi post. Mu gihe ntarayabona nkoresha almond oil (huile d’amandes douces) kdi mbona ikora nta kibazo.
Vernis zagenewe gukomeza inzara
Habaho vernis zakozwe ku buryo zikomeza inzara. Mbere yo gusiga vernis ubundi ubanzagaho iyo bita base barambwiye ngo irinda inzara kdi igatuma vernis yawe imaraho igihe kirekire. Icyo ntamenye nuko arinayo ituma zidacika, nakoreshaga iyo mu bwoko bwa NK. Ahantu narinsanzwe nyigurira muri iyi minsi nasanze batakizigira bampa indi ngo ya vitamin bikora kimwe. Iyi sinayibizeza cyane kuko nanjye ubwanjye sindayigerageza ngo menye ibyayo ark nizeyeko uko byagenda kose ntacyo yantwara. Nimara kumenya ibyayo nyikoresheje nka kangahe nzababwira.
Iyo nakoreshaga

vitamin ifasha inzara kudacika
Iyo bampaye ubu
Ntuzirye
Icyi cyo ni rurangiza, ibi bintu byose twavuze haruguru nta kintu byakumarira ubaye ugira ingeso yo kurya inzara. Abantu bagira uyu muco inama nabagira n’ugushaka ikindi kintu urya, nka bic yenda. Gacye gacye ukagenda ubyitoza ukabivaho burundu na bic ukazireka kuzirya.
Ugire inzara zijyanye n’ibyo ukora
Akantu ka nyuma ni aka, mbere yo gutereka inzara menyango ubuzima mbayeho bunyemerera gutunga izireshya gute? Uri nkumuntu ukina sports birumvikana ko nta nzara watereka rwose na nto, ark umuntu ufite akazi gahora kuri machine ntanazimwe utatunga. Bitewe nakazi ukora cg nibindi ukora mu buzima busanzwe ni byiza kuba wabanza ukareba inzara zakubera kdi ntizikubere imbogamizi.
1 Comment
[…] ubushize twarebye uko wabigenza ngo utereke inzara ntizicike. Bimwe mubyo twabonye bifasha harimo gusiga vernis. Uyu munsi reka turebere hamwe technique yitwa […]