Tuganirre Ubwiza

Nagerageje stick concealer.

05/07/2018

IMG_20180701_224823.jpg

Abantu benshi bazi concealer bayikoresha ku ngohe ngo zijye ku murongo neza, akenshi niko kantu ukora umaze kuzisiga ukabona bibaye perfect. Abandi concealer bakayikoresha mu bundi buryo, nkurugero nyuma yo kwisiga foundation ukayishyira ahantu izuba rirasa kurusha ahandi. Akenshi akaba ari munsi yamaso, ku gahanga, akananwa no ku izuru(Nkuwo mukobwa uri kwifoto munsi). Gusa iki gihe cyose narimaze nakoreshaga concealer isanzwe y’amazi, nyine izi tumenyereye ark hashize iminsi mbona stick foundations kuri web, nabonye stick concealer rero ndavuga ka nyigerageze.

highlight-contour.jpg

Uko imeze (consistency)

Ukibaza uti ese iyo “stick” nukuvugako imeze ite? Imeze nka lipstick izi zisanzwe zitari liquide, cg wayigerereranya na ya cole iba imeze nk’igiti ukaraga ikazamuka. Nuko imeze ikora nka concealer ark ikaba iri muri solid form itameze nk’amazi.

IMG_20180701_224008.jpg

Ese irakora?

Yego. Ikora nka concealer isanzwe kbsa, kuyisiga biba bitandukanye no kwisiga iyamazi kuko ubundi amazi urundaho ukaza kunogereza, iyi yo ntiwarundaho kuko nyine usiga nkuko wagasize lipstick. Iyi ya miss rose rero ikaba ifite aka eponje ku rundi ruhande wakoresha kuyinogereza cg ukaba wakoresha intoki arizo wamenyereye. Icyo nabonye nuko ushatse kuyikoresha ku ngohe kuyinogereza byakugora kurusha iriya isanzwe y’amazi. Icyangombwa ark nuko ikora.

IMG_20180701_225554.jpg

Final thoughts (umwanzuro)

Narayikunze, kuberako itwaritse. Aho kugendana concealer imwe yamazi na eponge wagendana iriya imwe gusa kdi igira nagapfundikizo ntiyakwanduriza.  Kwa kundi uba wavuye mu rugo makeup imeze neza ark uko amasaha agenda yicuma ukabona byagushizeho ukongera ukisiga. Nayo wayigendana ugakora retouche.

 

 Murakoze Gusoma. Dushyiraho ibintu bishya buri wa kane n’uwa gatandatu, muzagaruke 🙂 Mugire umunsi mwiza

 

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply