Ubwiza

Nagerageje vitamin ya Olive

23/06/2018

IMG_20180619_135459.jpg

Twese turabiziko vitamin zifasha imisatsi gukura no kudacika. Sinzikoresha kenshi ark mu minsi yashize niyemeje kujya nzikoresha buri uko mfuze mu mutwe ngo ndebe koko nimba haricyo bihindura. Nakoreshaga mayonnaise iyi isanzwe ya Vitals. Ishize njya kugura indi mbona vitamin ya Olive. Kuko nsanzwe nkoresha olive oil ku misatsi yanjye kdi nkumva ari sawa ndavuga reka nyigure ndebe ukuntu imeze.

Igiciro

Iyi mask igura kimwe n’izindi zose, sinzi impmvu mask zose bazigurisha 5,000. Anyhow, ushobora kuba uyizi bayigurisha ukundi, kuko turi kgl and ibiciro birahindagurika bitewe naho uguriye. Amavuta yo mu mutwe icyiza cyayo ugura igicupa kikamara igihe kirekire. Hagti y’amezi atandatu n’umwaka. Akaba ariyo mpamvu njye nayiguze numva idahenze nkurikije igihe nzi ishobora kuzamara.

IMG_20180619_134556.jpg

Uko imeze (consistency)

Nkyigera mu rugo nkayifungura ikintu nabonye kidasanzwe nuko ari amazi kurusha vitamin menyereye. Si amazi nk’amavuta ark nanone ntango ifashe nkuko iriya mayonnaise imeze. Biragoye kuvuga consistency yayo mu magambo ngo muyiyumvishe ark nizereko urebeye kuri iyo foto iri haruguru mubibona. Kubera ukuntu nzi imisatsi yanjye nahise numva ari ikibazo, mfite imisatsi ya naturel kdi myinshi ku mutwe. Amavuta akunze kumpira n’amavuta akomeyemo ukuntu, but naravuze nubundi namaze kuyigura kdi ndashaka kuyigerageza nkareba.

Ese irakora?

Umunsi wo gufuramo rero uragera ndayikoresha. Ubundi vitamin ikora iyo ukimara kuyishyiramo urabyumva, imisatsi ihita yoroha. Ukuntu nayikoresheje:

  1.  Nayishyizemo mu misatsi yose kuva ku mutwe kugera ku musozo
  2.  Nkoresha heat(ubushyuhe) iminota nk’icumi
  3.  Ubundi njya kuyikarabamo

Irakora pee! Cyane cyane iyo umaze gushyiraho ubushyuhe urabyumvako yinjiye mu misatsi. Ku giti cyanjye kubera ukuntu imisatsi yanjye ingana byansabye gukoresha nyinshi ngo numve ihagije. Gukora byo irakora uyikuramo wumva imisatsi yabaye amazi, yoroshye byumvikana. Nyuma yo kuyikoresha uko koroha kumara iminsi nkitatu yose.

IMG_20180619_134339.jpg

Final thoughts (umwanzuro)

Kuba iyi vitamin ikora ibyo igomba gukora ni byiza rwose, ark sinabahishako hari ibyo ntakunze. Ikintu cyambere ntakunze nuko nta ingredients list ifite. Abantu benshi nubundi ntibaba bazitayeho ark njye nkunda kumenya ngo ibintu ndi gukoresha ni ibihe, bishobora kungiraho iyihe ngaruka. Fact yuko uruganda rutigeze rushyira ingredients on the bottle byatumye nibazako hashobora kuba harimo ama chemicals ari dangerous, ark ntawabimenya nyine kuko baraduhishe.

Ntango ihumura neza, ntanubwo ari nabi nyine ark biraho. Ukuntu ihumura ntibyagukurura. Abantu twikundira imisatsi ihumura rero iyo iza guhumura byari kuba better ark nuko imeze ntacyo byica.

Yakorewe abantu bafite imisatsi inyerera, nkuko bigaragara ku ifoto y’umukobwa uriho ku icupa. Ibi s’ikibazo ku muntu waba adefrije, ark nkanjye ufite naturel rwose hoya. Consistency yayo iri too runny ku buryo nkuko nabivuze binsaba gukoresha nyinshi. Kugirango igere ahantu hose nakoresheje nka kimwe cya kane (1/4)  cy’icupa ryose. Ubu ndi kwandika iyi article nyikoresheje kabiri none igeze mu gice.

Kubera ukuntu binsaba gukoresha nyinshi rero nukuvugako icupa rizashira nyikoresheje 4 gusa. Nayiguze numva idaheenze kuko nziko vitamin ubundi ziramba. Ark mu gihe ari iyo gukoresha inshuro zibarika byo yaba impenze ;-P.

Iyi vitamin mu byukuri ni nziza, njye numvishe yoroshya imisatsi kurusha iriya mayonnaise. Ku muntu udefrije niho ntecyerezako yakora neza ku rushaho (niko mbitecyereza gusa simbizi for sure). Kdi nanone we ntibyamusaba gukoresha nyinshi so yaramba.

Byarangiye mfashe icyemezo cy’uko ari nziza ark atari iyanjye. Sinzi ibiyigize, kdi irankonsoma kubera nkoresha nyinshi. Sinyivuyeho kuko ibyo nashakaga irabikora ark nzakomeza nshakishe ndebeko nabona vitamin yoroshya imisatsi yanjye, idahenze, iriho ingredients list kdi namarana igihe. Uwaba hariyo azi yandangira, cg c ufite ikintu wifuzako ngerageza nkakubwira uko nakibonye. Yaba amavuta yo mutwe, vernis(nail polish) c cg makeup(maquillage) icyo aricyo cyose. Nizereko iyi article muyikuyeho amakuru kuriyi mask kdi ko hari icyo abafashije.

Thanks for stopping by, have a good day.

Continue reading:

maxresdefault.jpg

 Dore impamvu imisatsi yawe icika

You Might Also Like

2 Comments

  • Reply Vitamin ya ORS ikora gute? – tuganire 15/09/2018 at 5:33 am

    […] vitamin irafashe, imeze nka cream. Ntango ari amazi nkimwe ya olive, yo irafashe ark bitari cyane nka […]

  • Reply Kwikorera vitamin y’imisatsi. – tuganire 13/10/2018 at 5:35 am

    […] ukayitwaza muri salon bakayigushyiriramo, cyangwa ku bifurira mu mutwe ukayishyiriramo. Ntango vitamin ari ivuye mu ruganda gusa, hari niyo wakikorera ukoresheje ibintu byo mu rugo bisanzwe nka avoca. […]

  • Leave a Reply