Iyo tuvuze ubwoko bw’uruhu ntango ari ukuvuga ngo uri igikara cg inzobe, umuzungu cg umwirabura. Habaho amoko atanu uko uruhu rwaba rusa kose ushobora kugira ubwoko bumwe muri aya: normal, combination, dry, oily na sensitive. Ubwoko bw’uruhu bukaba bushobora guhinduka bitewe n’ahantu ( nk’abantu baba hanze bagira winter na summer) n’igihe mugezemo nimba hashyushye cg hakonje. Rushobora guterwa kdi n’imyaka ufite hamwe n’imirire yawe.
Aya moko y’uruhu uko ari 5 ntango akenera kwitabwaho kimwe. Kumenya uruhu ufite nuko warwitaho n’ingenzi. Turebere hamwe ibiranga buri type usobanukirwe kurushaho aho uruhu rwawe ruri.
Normal skin (rusanzwe)
Uruhu rutumye kdi rudafite amavuta menshi. Mene uru ruhu rurangwa na
- Nta defo cg ninkye
- Ntango ruri sensible cyane
- Pores nto
Combination skin (ruvanze)
Ahantu hamwe hashobora kuba humye cg hasanzwe ahandi hari amavuta menshi. Abantu benshi ni ubu bwoko bagira ugasanga ugira amavuta menshi mu ruhu ku gahanga, izuru n’akananwa, ahandi hatameze nkaho. Mene uru ruhu rurangwa na:
- Pores nini kurusha ibisanzwe kubera zifunguye.
- Blackheads
- Kuyaga
Dry skin (rwumye)
Ushobora kuba ufite:
- Pores zenda kutagaragara
- Uruhu rukomeye
- Imirongo igaragara cyane
Uru ruhu ruba rwumye rurashishuka, rugasatagurika cg rukanakurya. Iyo rwumye cyane rurakomera cyane cyane inyuma ku kiganza, amaboko ndetse n’amaguru.
Rushobora guterwa cg rukongerwa nibi bikurikira:
- Genes( nukuvugako ubikomora kuri umwe mu babyeyi bawe cg bombi).
- Gusaza cg guhindagurika kumubiri
- Ikirere; nk’izuba, umuyaga n’ubukonje
- Gushyuhisha munzu( ukoresheje nka air conditioning)
- Gukaraba amazi ashyushye igihe kirekire
- Ibigize Amasabune cg amavuta (ingredients)
- Imiti
Ibyo wakora ngo ufashe uruhu rwumye:
- Woge akanya gato, bitarenze rimwe ku munsi
- Ukoreshe amasabune yoroheje
- Ukoreshe amavuta meza. Amavuta atari amazi cyane niyo akorera abantu bafite uru ruhu cyane kurusha ayamazi.
- Bishobotse ntureke ngo munzu hashyuhe cyane
Oily skin (rurimo amavuta menshi)
Ushobora kuba ufite:
- Pores nini
- Uruhu ruyaga ubona rudasa neza
- Ibiheri nibindi bibazo by’uruhu
Amavuta yo mu ruhu ashobora kwiyongera cg akagabanyuka bitewe nigihe nikirere. Ibintu bishobora kuyongera harimo:
- Ubwangavu (puberty) cg indi mihindukire ya hormones
- Stress
- Ubushyuhe bwinshi cyane
Kwita k’uruhu rurimo amavuta menshi
- Kurwoza bitarenze kabiri ku munsi, na nyuma yo kuva icyuya
- Ukoreshe isabune yoroheje kdi ntiwikube
- Ntumene cg ngo ukorogoshore ibiheri. Bituma bitinda gukira
Sensitive skin (ruhindagurika)
Ubu n’ubwoko bw’uruhu buhindurwa n’akantu gato. Rukaba rwagaragazwa no:
- Gutukura
- Kuribwa
- Gushya
- Kuma
Uruhu rwawe iyo ruri sensitive ugomba kumenya ikirutera guhinduka ukacyirinda. Impamvu zishobora kuba nyinshi ark akenshi iba iri mu mavuta n’amasabune ukoresha.
Ibintu 5 uruhu rwose rukenera
Ubwoko bw’uruhu waba ufite rwose, dore ibintu byarufasha:
- Kutanywa itabi
- Kunywa amazi menshi
- Koga buri munsi ugacya neza
- Kutararana makeup
- Kwisiga amavuta
Ushobora gikomeza gusoma uburyo wakirinda ibiheri
9 Comments
[…] Ushaka gusobanukirwa amoko y’uruhu kurushaho kanda hano. […]
[…] Kugabanya amavuta mu ruhu […]
[…] uruhu rworoha kandi rutagusizeho amavuta menshi. Ni cyiza cyane cyane ku bantu bagira uruhu rugira amavuta menshi n’ubusanzwe. Kucyisiga mbere yo kwisiga maquillage ni uburyo bwiza bwo kurinda uruhu rwawe […]
[…] azwiho gufasha uruhu gukira ibiheri, akanatuma pores ziba ntoya. (Pores niki? Soma hano) Amagi agira vitamin A, collagen na protein bikaba bifasha uruhu kurwanya ibiheri, agatuma uruhu […]
[…] Amoko 5 y’uruhu hamwe na DIY […]
[…] ari matte ishobora gutuma uruhu rwuma kurushaho. Ubaye utazi ubwoko bw’uruhu ufite wasoma hano, kumenya uko wahitamo foundation soma iyi […]
[…] n’uruhu rw’umuntu nukuntu ruri sensitive.Utazi ubwoko bw’uruhu rwawe, soma hano. Ku bifuza kugerageza iyi mask, wayikora ukabanza ukayisiga ku ijosi ukayikaraba. Bwacya nta kintu […]
[…] Amata agizwe na vitamin B, alpha hydroxide acids, calcium, nizindi antioxidants byose bifitiye uruhu akamaro. Izi vitamin zinjira mu ruhu zikarugaburira bigatuma uruhu rworoha rugatoha umunsi wose. Ku bantu bagira uruhu rugira ibiheri akuraho uruhu rushaje gacye gacye ibiheri bikazashira, naho kubagira uruhu rurimo amavuta menshi amata afasha guhanagura amavuta y’ikirenga. Kumenya ubwoko bw’uruhu ufite, soma hano. […]
[…] bagira oily skin baba bafite amavuta menshi mu ruhu rwabo, habaho igihe bumvako kwisiga amavuta biri butume noneho […]