Tuganirre

Ibintu byagufasha uri gushaka akazi

14/06/2018

Successful-Job-Search-Featured.png

Wiyerekane ko ugakwiriye(obvious fit)

Iyo ukoze online application y’akazi amahirwe menshi nuko izarebwa nabantu bazi cg batazi icyo ako kazi bakora. Baba bazi ngo batubwiye kureba umuntu wanditseko azi ibi nibi, bakanabona ibyo wowe wanditse.  Icyiza nuko waborohereza kukubona bakavuga uyu arabizi, mu bantu ibihumbi bingahe baba badepoje uwo abona atari gusobanukirwa neza ari ibiki aramureka.

Soma information ufite kuri ako kazi urebe ukuntu wakandika amagambo amwe nayo bakoresheje muri job description.  Muri ako kazi ibintu by’ingenzi wibutse kwerekana ko ubizi, nakarusho kawe? Ntubicomplike kuko muntu uzabisoma ashobora kuba atari uwo muri iyo domaine. Details nyinshi bazazikubaza muri interview, kuzandika bicanga usoma bikaba byakugabanyiriza amahirwe. Keep it straightforward and simple. Make yourself an obvious fit for the job.

apply-online-pic-.jpg

Ntukore online application gusa

Urashaka kuguma mu bushomeri? Nuko rero ntukore online application gusa. Ufite ahantu ushaka akazi (your dream job) yenda wamaze gukora application cg c ntayo. Fata nzira ujyeyo, uravuga ngo nta muntu uziyo kdi nyamara ugiyeyo wabamenya. Ubabaze kubona akazi aho bisaba iki, ubabwire ibyo wowe wize nimpamvu wumva ako kazi wagashobora. Most importantly basigarane izina ryawe na numero, tugomba kwakira ko hari akazi kenshi gahabwa abantu direct badahatanishije abantu. Icyo gihe iyo harumuntu ukorayo ukuzi iyo habaye job opening arakwibuka akaba yaguhamagara.

img_6089.jpg

CV yawe si tattoo

Yego CV yawe yanditse neza iranasa neza, ark nimba itaguhesha akazi wifuza ntugire ubwoba bwo guhinduramo utuntu tumwe na tumwe. Uhindure amagambo y’ingenzi ukoreshe andi bivuga ibintu bimwe, bullet points uzimure cg uzitondeke ukundi. CV yawe nikintu gihinduka si tattoo, ihindukana nawe n’akazi uri gushaka. Buri uko ugiye kudepoza ujye wongera uyigeho urebeko iri up to date kandi inagufasha kubona that specific job.

la-lydmerci.jpg

Gushimira

Wadepoje ku kazi, ukora exam none ugeze muri interview nayo urayikoze. Wibuke gushimira abantu bayigukoresheje, ubaye ufite email zabo ukabandikira byaba sawa ark ntazo wanabashimira interview irangiye.  Tuvugeko hari abantu babiri bafite qualifications zimwe bari guhatanira akazi, umwe agashimira undi ntabikore. Umukoresha muri iyo situation afata uwo washimiye, ntamuntu utabigenza gutyo. Wibuke gushimira ukoresheje amagambo asanzwe atari yayandi ngo “mbaye mbashimiye mu gihe ntegereje igisubizo cyanyu cyiza” si mabi ariko ari robotic. Ukoresheje amagambo asanzwe(unabubashye) niho bigaragara ko bikuvuye ku mutima.

online-job-search-sites.jpg

Kurebera kuri website zakazi

Mu Rwanda bisigaye byoroshye kumenya ahantu hari akazi ama websites nka mifotra, job in Rwanda na mucuruzi yarabibakoreye.  Fata umwanya ukore accounts hose, ubundi akazi ubonaho kajyanye nibyo wize ukore application. Zikora bitandukanye ark icya ngombwa nuko umenya akazi nuko wapostula. Bizagusaba guhozaho ukajya ureba kenshi nimba hari akazi bashyizeho ko muri domaine yawe, ark wanabikorer kuri telephone mu gihe ari checking gusa. Uko ubireba kenshi ukohereza documents zawe kare niko wiyongerera amahirwe yo kujya kuri next step.

Message za email

Nyuma yo kuba wafunguje account kuri websites z’akazi, wakora subscription kuri newsletter yabo. Nugutanga email yawe bakajya bakoherereza amakuru yakazi gashya kose kabonetse. Ku bantu bari active kuri mail zabo ibi biragufasha cyane kuko amakuru ninkaho aba akwizaniye utagiye kuyashaka kure. Abafite smart phone bikaba akarusho, washyizemo email yawe muri telephone zizana nkuko message ziza.Uti ibyo c babikora bate, iyo email uyibaha ute? Iyi photo iri munsi aha ni urugero, wuzuza iyo form bikaba birabaye. Ahantu bagusaba email akenshi kuri website aba arukugirango bajye bakohereza amakuru straight to your inbox.

jobinrda.JPG

Finally, wibukeko umukoresha icyo aba ashaka kumenya nikintu wamarira iyo  company apana ibyo ushaka wowe. Nyuma yo kubereka akamaro wabagirira niho bazashaka kumenya icyo ushaka noneho wowe. Gusa muri CV na interview hose icyo ugomba kwitaho nukuberekako nibakaguha bazaba bari mu nyugu, wishyire mu mwanya wabo uberekeko icyo bakeneye aricyo uje gukora.

Ngaho va hasi ako kazi ugashake kdi ukabone.

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Umwaka mushya muhire! Kwiha intego z’umwaka mushya (ingero 10). – Tuganire 01/01/2019 at 12:18 am

    […] Soma Gukoresha amafaranga yawe neza, Ibintu by’agufasha uri gushaka akazi […]

  • Leave a Reply