Tuganirre

Guhitamo foundation

31/05/2018

bh_liquid_foundation_naturally_flawless_080717-2_2.jpg

Foundation ni step ikomeye cyane muri makeup iyo wafashe itajyanye nuruhu rwawe biba bisa nabi kbsa, usibye nibyo bishobora gusa neza ark ikica uruhu rwawe. Kumenya foundation iguhira nitaguhira nukugerageza ukazareba nyine mbese ni experience ark hari utuntu kn mm wagenda uzi.

Hitamo ukurikije uruhu rwawe

Ntango twese tugira uruhu rumeze kimwe, bamwe bagira ururimo amavuta menshi abbandi rukaba rwumye abandi bari hagati na hagati aho. Nkuko aya moko yuruhu adahirwa namavuta amwe ninako foundation nazo zitabakorera mwese. Kubantu bafite nkuruhu rwumye foundation yanditseho moisturizing nizo zikunze kubahira kuko zikurinda ko rwuma kurushaho. Abafite urufite amavuta menshi nabo gufata foundation ifite ibivuta nukwikururira ibibazo utworoshye nitwo tuba ari sawa. Normal skin nibo bakize kuko zose bazikoresha nta wasi.

Iki nicyo mpereyeho kuko iyo udakurikije uruhu rawe niho akenshi usanga warwaye ibiheri cg ukitera ibindi bibazo byuruhu

 

index11.jpgNtukurikize uko isa mu icupa

Akenshi uko foundation iba isa mu icupa siko iba isa iyo ugiye kuyiokoresha, mbere yo kuyigura reo byaba byiza ukanze ukareba uko iza isa. Abakuruzi akenshi baba bafite icupa ryo kwerekeraho aba clients, uyirebe cg urebe namabara menshi kugirango bigufashe guhitamo.

Kuyisiga ku gatuza cg ijosi

Abenshi brebera ku kiganza inyuma kdi akenshi usanga ikiganza cyawe kidasa nisura yawe. Kuko rero iyo wimaquille ub udashaka gusa ukuntu kumwe isura hanyuma ngo ijosi rise ukuntu fata foundation uyisige ijosi nubona bijyanye ufate iyo. Iyo uisize ukabona ntango uri kuyibona yinjiye mu ruhu bien niho aba right color, naho iyo arinzobe kukurusha urayisiga ukabona urasa umweru yaba igikara kukurusha nabwo ukabona umeze nkuwisize itaka. Niyo mpamvu kureba shades zitandukanye ari byiza birangira ufashe ijyanye nawe kurusha izindi.

Baza uzigurisha

Abacuruzi baba bazi imari yabo bazi ngo abasa gutya bakunda ibi arebeye ku bandi ba client. Aho kumeneka umutwe ushakisha mubwire akwereke nka zingahe ubundi usigare urwana no guhitamo imwe. Akenshi iyo ugiye kugura ikintu nta experience kubaza biba byiza, yanaguhitiramo ukamubazza icyo agendeyeho. Bituma umenya ibyo utaruzi kdi ugahaha utvunitse.

Wakireko kuvanga bishoboka

Hari igihe ubur ibara rijyanye nawe neza neza ukabona ebyiri uvugango iyaba hari hari shade hagati yizi. Inama nakugira nukuzigura zombie ukajya uzivanga ukaona rya bara ryawe riri perfect. Ibi bintu bibaho cyane kurusha uko wabicyeka cyane cyane ko uruhu ruhinduka bitewe nibihe, nkurugero mu gihe cyizuba ryinshi urirabura foundation yarisanzwe igukrera ikaba a tad bit too light (inzobe kukurusha ho gato) icyo gihe kuvanga ho gacye nibyo biguha shade ujyanye 100%

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Ibintu nakunze muri 2019 - Makeup, imisatsi, n'uruhu 17/01/2020 at 9:07 am

    […] Iyi foundation niyo yambere nakunze muri foundations zose nakoresheje kuva nabaho. Ni full coverage, iyo uyisize ahantu hose uba usa kandi ni matte ntango uyaga habe na gacye. Imara umunsi wose itavuyeho cyeretse nyine igiye yahanagurwa nimyenda cg ikindi kintu, ariko wirinze kuyicokoza yo ubyayo ntacyo iba. Ku bantu bafite uruhu ruri oily cyangwa normal iyi foundation yabahira cyane. Ku bafite dry skin sinzi neza kuko ari matte ishobora gutuma uruhu rwuma kurushaho. Ubaye utazi ubwoko bw’uruhu ufite wasoma hano, kumenya uko wahitamo foundation soma iyi nkuru. […]

  • Leave a Reply