Nta mavuta usigamo
Iyi niyo mpamvu yambere ituma imisatsi icika kudasigamo amavuta, bituma imisatsi Yuma igacika byoroshye. Mbahe urugero rwishami ryigiti iyo ryumye biroroha kuvunika kurusha iyo ritoshye. Mu rwego rwo kwirinda ko Yuma igacika( ikavunika ;-P) jya usigamo amavuta. Hari akora neza kurusha andi ubwoko ubwo aribwo bwose bwanditseho moisturizer cg leave in conditioner. Ntango ab ari gikotori nkuko tumenyereye amavuta yo mu mutwe, aba ajya kuba amazi mo gacye. Yinjira mu musatsi agatuma yoroha nticike.
Ibikoresho bitwika
Icya mbere ni flat iron, bayikoresha akenshi mu kurambura imisatsi kdi nukuri biba bisa neza. Ark uriya numuriro nshuti zanjye kdi imisatsi irashya, uko uguma uyitwika niko uyongerera amahirwe yo gucika. Gabnya ubushyuhe ukoresha cg inshuro bagukoreshereza flat muri salon, rimwe na rimwe ukore ibigudi urekere. Casque nayo irashyuha ark yo ntitwika umusatsi nka flat kuko si direct heat. Mu gihe kubireka bitagushobokeye atlleast ukoreshe heat protectant irinda umusatsi wawe ku buryo ubushyuhe butayigeraho ari bwinshi.
Gukoresha seche imisatsi igitose
Iyo imisatsi igitose gucika biba byoroshye cyane kurusha yumutse, maze kubabwira ukuntu ubushyuhe ari bubi noneho ibaze bihuye. Iratose so iri vulnerable then ukubiseho seche ngo irayumisha vuba inagufashe gusokoza.Ndakubwiza ukuri ko iracika ukumirwa ahubwo. Basi wabanza ugakuramo amazi yose ashoboka ukoresheje essui main(towel), noneho ukoreshe seche.
Kudefriza nabi
Abenshi bavugako kudefriza bituma imisatsi ikura ark wowe ntabyo ujya ubona, urasuka ugahambura ufite les pousse nyamara wadefriza ukabona iracyareshya kwa kundi. Nukuberako bakudefriza nabi, badefriza niyaridefrije. Produit kugirango ikore imisatsi irambuk hari damage ikora ku misatsi, iyi misatsi yadefrijwe ntango iba ikeneye kongera kudefrizwa. Iyo babikoze ya produit ya kabiri irayica kuko nubundi iba irambutse, ubutaha nujya kudefriza uzababwire bayishyire kuri le pousse gusa urebeko ataribyo bizaguhira.
Tenture
Isaa neza shahu, ark ikacika koko! Why, mana koko kuberiki? Niko bimeze nyine nta kundi, iracika kbsa. Niyo bakimara kuyigushyirirao ub wumva aho iri hatameze nkahandi wumva hameze ukuntu. Nukubera teinture imara ubuzima mu misatsi. Nyine bikarangira icitse shn
Kudakoresha vitamin
Vitamin isubiza ubuzima mu misatsi, uba wadefrije wakoresheje ibyuma mbese wayibabaje pee. Yiteteshe yongere isubiraneho, Shyiramo vitamin basi rimwe mu kwezi. Ugende bayigushyiriremo ujye no muri caske ya vapeur kugirango yinjire neza. Ubundi aba hair experts bavugako wakayikoresheje buri cyumweru kugirango imisatsi yawe idacika ark ibyagushobokera byosse. Uyishyiremo tu.
Kudakata
Huh ngo gukata? Okay sugukata ikintu kinini, ni gato ark kakurinda byinshi. Nka millimetre zingahe gusa. Ka mbisobanure, uko imisatsi isaza igenda izana icyo twita split ends umusatsi mbese ugatanyukamo. Ibi biba ku misozo, iyo utadukase irakomeza igatatmuka bikayitera gucika. Mbese ugakuyeho kakii gato byatuma hadacika cm nyinshi. Gukata akantu gato yenda rimwe mu mwaka byagufasha.
Kurya nabi
Imisatsi nikintu gikura ku mubiri kdi ibintu byose bituruka u biryo wariye. Umuntu urya indyo yuzuye akuz imisatsi kurusha wa wundi urya junk food. Iyo urya neza kdi bituma iba imeze neza ifite ubuzima mbese. Kunywa amazi menshi cyane cyane birafasha sana.
Gusuka cyane
Gusuka mu busanzwe bikuza imisatsi, ibyo mvuga biwuca ni uguhozaho. Wasukuye uhise wongera urasuka hadaciyemo nibyumweru bibiri. Imisatsi iba imaze igihe muri ibyo bisuko ibitse ititabwaho. Nta mavuta uyisiga nta vitamin, meshe buriya ziba zirimo chemicals zituma zidapfa. Izo chemicals zimara moisture mu musatsi. Mwibukeko twafuzeko iyo imisatsi yumye (itari moisturised) icika byoroshye. Nyuma yo guhambura uba ukwiye gufata umwanya wo kwita ku misatsi yawe ukayitetesha ukazabona kongera kuyihambira
Guhora uyikoramo
Nimba uri muri ba bantu intoki zabo zihora mu misatsi akenshi ntihabura igusigara mu ntoki. Uti iyi misatsi yarananiye nukuri niyo nkozemo dore ndayizana, nonese nyine suba uyikuyemo? Utayikozemo harubwo yigusha yonyine? Vana intoki zawe mu misatsi mu gihe nta kintu uri kuyikoramo, nimba uri gusokoza cg kuyisubiza ku murongo ntacyo. Ark kuyifatamo buri segonda buri munota bibi, niwowe uba uwuca jya uwureka.
4 Comments
[…] […]
[…] Avoca igira amino acids na protein bifasha imisatsi koroha, ndetse bikanatuma ku mutwe hamera neza. Iyo mu mizi y’imisatsi yawe hatameze neza bituma imisatsi yawe idakura nk’uko yakagombye. Koroha kw’imisatsi nabyo bigatuma idacika. […]
[…] biterwa no kuba umusatsi utameze neza, zimwe mu mpamvu zibitera wazisoma hano. Ikintu kikubwira umusatsi wacitse nuko aba ari mugufi kurusha uburebure bw’umusatsi wawe […]
[…] mu bintu bituma imisatsi icika ni ukuyisokoza nabi (soma hano). Abantu bose bafite imisatsi miremire bafite ukuntu basokoza kugirango birinde guca imisatsi yabo. […]