Ubwiza

Uburyo 8 wakirinda ibiheri

24/05/2018

hqdefault.jpgIkibazo cya mbere abakobwa bagira ku ruhu rwabo nibiheri ninkovu,so tuganire ku bintu wakora ngo ubyirinde cg c ukize ibyo ufite.

    1. Ibiheri ninkovu byose nikibazo: si ngombwa guhitamo icyo urwana nacyo mbere yikindi, bikore byombi shaka products( amavuta cg umuti) zibikemurira icyarimwe.
    2. Kubifatirana bikiza: nimba ufite umuti wibiheri biftirane bikiza kugirango kizakire vuba kdi neza, ntigisige inkovu. Cyane cyane bya biheri biba biri mu imbere mu ruhu bitaratunguka.
    3. Gukoresha amavuta cg imiti bikora: mu bintu byose ngiye kubawira ndacyeka iki aricyo nkora cyane. Kumenya ibintu bigize amavuta wisiga nicyo byamarira uruhu rwawe ni ngobwa, kubantu bagira ikibazo cy’ibiheri dore list ya ingredients zibikiza
      • Retinoid
      • benzoyl peroxide
      • Salicylic acid
      • Retinol

      Ntango ninjira muri details zuko buri imwe ikora (cyeretse nimba mubishaka , mumbwire muri comments) ubonye amavuta arimo ingredient imwe cg nyinshi muri izi byagira icyo bikumarira. Muri ya miti bakurangiye reba nimba hari ufite izi ingredients cg c nujya kugura zandike ahantu ubanze usome mbere yo kugura. (Umucuruzi ashobora kukureba nkaho wasaze ark wowe uzi icyo uriho)

    4. Ese ugira ibiheri mu gahanga gusa? Bishobora kuba biterwa namavuta yawe yo mu mutwe. Amavuta yawe yo mu mutwe ashobora kuba arimo akantu kagutera ibiheri kuba ubizana mu gahanga gusa cg c mu misaya byerekana ko ashobora kuba ariyo. Yahindure urebeko bigenda
    5. Koresha amavuta atazibya uruhu rwawe (nabuze ukundi mbyandika in English ni don’t clog your pores) uruhu rugira imyanya yo guhumekeramo akenshi iba iriho utwoya duto tutagaragara aritwo bita pores mu cyongereza. Iyo iyi myanya igiyemo amavuta hakaziba cg hagafungana bitera ibiheri. Amavuta ashobora kufunga pores ninka cocoa butter, shea butter cg nandi asa nkafashe.
    6. Gabanya makeup nyinshi: Iyo ufite igiheri cg inkovu maquillage nicyo kintu uhita utecyereza uti mpishe ntibigaragare. Ark uba wirengagijeko imwe mu mpamvu zitera ibiheri ari makeup. Uko uguma ubihisha niko uguma ubitera, wazahora muri ibyo. Zireke cg basi ugabanye urebe ukuntu bigufasha.732x549_THUMBNAIL_Blind_Pimple_Under_the_Skin.jpg
    7. Ntukamene ibiheri: Iki ntawutakizi ahari ark twese tubirengaho tukabikora. Iyo umennye igiheri uba wongera amahirwe yo kuzana inkovu no kwiteza ibindi. Nukuvuga ntacyo mu byukuri bikumarira. Kubireka ntibyoroha ndabizi nanjye mpora mbimena, hari icyo mfite hano Imana imfashe mbyuke cyagiye kuko nukuri ndumva nakimena. Twihangane ntitubimene
    8. Jya kureba umu dermatologue: iyi niyo nama ya nyuma nakugira, nimba ibi byose warabigerageje bikanga jya kwivuza. Aba dermatologue nabaganga baba barize ibibazo bijyanye nuruhu specifically, yakureba akakubwira ibyo wakora akurikije ubwoko buruhu rwawe nibiheri urwaye uko bimeze.3.jpg

    Nyuma yibi byose ugomba kwibukako bifata igihe ngo bigende burundu. Icyo wagerageza cyose gihe basi ukwezi – cyeretse ubyutse byikubye, in that case kireke. Ark generally ntureke umuti cg amavuta nyuma yicyumweru kimwe, bifata igihe my friend tuza.

  1. Ikindi kdi twese turwara ibiheri rimwe na rimwe kikaza kikagenda, don’t stress!
  2. Mwirirwe mugire ibihe byiza 😉

 

You Might Also Like

4 Comments

  • Reply Amoko 5 y’uruhu – tuganire 21/06/2018 at 11:15 am

    […] Ushobora gikomeza gusoma uburyo wakirinda ibiheri […]

  • Reply Ikirungo wisiga kikagukiza ibiheri nibindi bibazo by’uruhu – tuganire 14/07/2018 at 11:45 am

    […] mu ruhu ikanafungura imyanya y’uruhu yafunganye, amavuta menshi no gufungana bikaba biri mu bintu bitera ibiheri . Turmeric ikaba kdi ibyimbura, bikaba bigabanya ingano y’ibiheri bikaba bito ikaba kdi yica […]

  • Reply Primer, ibanga rituma maquillage imara umunsi wose!! – tuganire 08/09/2018 at 4:35 am

    […] kugabanya pores ntizigaragare cyane […]

  • Reply Akamaro k’igikakarubamba ku ruhu! – tuganire 29/09/2018 at 8:16 am

    […] Igikakarubamba gituma uruhu rworoha kandi rutagusizeho amavuta menshi. Ni cyiza cyane cyane ku bantu bagira uruhu rugira amavuta menshi n’ubusanzwe. Kucyisiga mbere yo kwisiga maquillage ni uburyo bwiza bwo kurinda uruhu rwawe ibintu byose biba bivangiye muri maquillage byagutera ibibazo (nk’ibiheri). […]

  • Leave a Reply