Tuganirre

Ese Meghan Markle ninde?

23/05/2018

330px-Meghan_Markle_visits_Northern_Ireland_-_2018_(41014635181).jpg

Meghan Markle ni umugore wa Prince Harry, kuva ubukwe bwabo bwabaye 19/05/2018 social media yayifashe. Mukibaza rero ninde ubusanzwe?

Yavukiye Los Angeles muri California USA, avuka taliki 04/08/1981 akaba afite imyaka 36 ubu. Los Angeles niho yakuriye ninaho yize primary na secondary, nyuma akaba yarize university ahitwa Northwestern University, yaharangirije 2003 ahabwa bachelor’s degree na double major muri theater na international studies.

Nyuma yaho akaba yaragiye mu gukina film nkakazi ke. Ntango byamworoheye kuberako ari icyo mu rwanda twita umu metis( se numu blackamerican) we ubwe akaba yariyandikiye avuga ngo “sinari umuzungu bihagije sinari numunyafrika bihagije, nkasigara hagati ntabasha kubona role nkyina”. 2011 yaje kubona role muri serie yitwa suits akinamo uwitwa Rachel Zane. Iyi serie akaba yararangije gukina episode za season ya karindwi 2017 irangira.

Kuva 2014 Meghan yarafite website yitwa The Tig, yarizwiho cyane cyane agace kitwa The Tig Talk aho yerekanaga aba star babakobwa nabagore. 2017 iyi website yarayifunze, akaba yarabarwagwa ko ahagaze millioni 5 zamadollari zivuye hirya no hino. Uteranyije ayo yahembwagwa gukina muri the suits, ayo website ye yinjizaga nayo yakuye mu myenda yagurishaga.

Megan akaba yarigeze kugira umugabo witwa Trevor Engleson, bakundanye kuva 2004 bimaria 2011 bakora divorce 2013.

330px-Prince_Harry_and_Meghan_Markle.jpg

Muri 2016 Meghan nibwo yatangiye gukundana na prince Harry, bahuriye kuri blind date (mbese yari pass 🙂 ). 27/11/2017 nibwo byatangajwe ko ari fiance wa Prince Harry, abantu barabyishimiye kubona umuntu w’umumetis arongowe ibwami. Nyuma yo gutangazwa kwa engagement yabo, Meghan yatangaje ko atazongera gukina film, anafunga social media ze zose.

5b0019891ae66233008b4826-750-375.jpg

Nyuma yubukwe bwe na Prince Harry akaba ubu ari Duchess of Sussex, countess of Dumbarton na Baroness Kilkeel.

Iyi nkuru yanditswe tubikuye wikipedia

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply