Tuganirre

Garuka muri mood nziza

22/05/2018

Wari wumva uri wenyine, ukumva nta kintu kiri kukunyura? Ukagerageza kwirangaza ark bikanga, ukajya wumva hari icyuho muri wowe ark utazi icyajyamo?
Nta muntu bitabaho, niyo bibaye uba ubizi ko biri bushire ark akenshi hari igihe dukora ibintu bitaribyo bitewe niyi feeling. Ukaba wakivumbura ku bantu cg c ukavuga ibintu byabasesereza kdi mu byukuri bitakuvuye ku mutima. Akenshi ntibigufasha kumva umeze neza ahubwo byongera ikibazo kurushaho.

Wabikoraho iki rero, nugutegereza gusa bikaza kwijyana? Well njye gutegereza sutuntu twanjye so ubushize byambyeho nabajije google impa ibisubizo byinshi bimwe ntacyo byamariye ibindi byaramfashije. Nkwibwirire ibyamfashije rero

Kumva indirimbo: baravuga ngo “music is medicine to the soul” and ntango bibeshya. Indirimbo imwe nshobora kuyumva narimbabaye nkumva ndishimye, cyane cyane iyo inyibutsa ibihe byiza. Cg ifite amagambo ahumuriza, ku bantu bakunda gospel kuzumva ufite akabazo bisubizamo imbaraga like nothing else. Singombwa ko ushaka ya ndirimbo ukunda, cana na radio yewe uzumve niyo yaba iminota ingahe waruhukaho.
Gukora isuku: ahantu hari akajagari hatesha umutwe, hari nigihe uwuta utaziko ariko kari kubigutera. Gukora isuku bituma ugira ikintu uba uri gukora kdi cyingirakamaro. Biroroshye ko ubunebwe bwagufata ukumva wakiryamira ugakomeza wiyumvira (twese byatubayeho) ark iyo uhagurutse basi ugahanagura ya meza ihoraho amakaye ateye hejuru wumva hari akantu bigufashije. Akarusho ambara ecouteur wumve indirimbo uri gukora isuku.
Sports: hmm ntango nkunda sports, sinshaka kuzikora ntanicyo zamarira yewe. Abenshi nuku muhita mutecyereza iyo umuntu akubwiye “ese wakoze sports”. Ark c uyu we ndamubwira ko ntameze neza ngo sports, ubwose bihuriye he ahubwo? Sports zirafasha cyane CYANE, usibye kuba zituma udatecyereza kuricyo “kibazo” ufite iyo uzirangije wumva umerewe neza. Wumva ntacyo utashobora, wipinga niyo wakora iziminota 10 cg 5 iyo ushoboye. Pfa kugerageza ntacyo uhomba.
Kuganira numuntu ukunda: kuvugana umuntu ukunda iteka ryose birafasha, niyo utamubwira ikibazo ufite (kuko yenda ariwe) ark mukaganira. Akagusetsa akagushimisha akakwibagiza ibyatumaga utishima, cg yenda ukanamubwira ikibazo ufite. Mukagishakira igisubizo mutuje, gusa harigihe uba utari ready yo kuvuga byaba ari nko gukoza agati mu ntozi. No kumuvugisha gusa , sinangombwa ko uvugisha umwe yewe fata telephone ugure pack uhamagare ku murongo ntihari bubure ugwa ku ijambo rikugarura mood.
Gusohoka: ugahita wibaza uti “ nimba c ari kwa kabiri, ejo mfite akazi nta mwanya wo gusohoka” tuza, iyo mvuze gusohoka simba mvuze bimwe bya Friday ndavuga kuva mu nzu ukagenda hanze wagenda muri cartier( cg mu muhanda) wakicara hanze gusa ukumva akayaga, icyo ushaka. Gusa va muri icyo cyumba ugabanye kwitecyerezaho. Ikibazo ngirana niki nuko bisaba ko aba nta mvura iri kugwa, cg ari kumanywa ( kubadakunda kugenda mu muhanda nijoro). Gusa mu gihe bishoboka ko byakorwa, nabyo birafasha.
Nababwiye rero ko nabajije google kdi muramuzi atanga ibisubizo byinshi, ibi nibyo nakunze kurusha ibindi gusa kuko mwese mutameze nkanjye ka mbabwire nibyo ntakunze( cg ntanagerageje)
Gucana boujie zihumura: izi zo ntazo ngira, iyo nzigira nari kubikora nkareba. Uwaba ayifite yabikora akandika muri comment nimba haricyo byamufashije. Nimumbwirako zikora yenda nzashaka iyo ngura.
Kugura imyenda cg utundi tuntu (shopping mbese) ibi abakobwa tubikunda kubi ark nyine bisaba amafaranga. Mugihe uyafite ishimishe rwose wigurire akantu keza( udapfushije ubusa ark) mugihe ntayo tuza ushake ikindi cyagufasha birahari.
Koga: muri douche apana piscine(nubwo nabyo ari byiza, bibarwa muri sports) buriya ngo koga harabantu biruhura. Well narabigerageje ark njye ntacyo bimfasha, nawe gerageza urebe wabona wowe biguhiriye.
Reka ndekere aha, buri wese azagira uburyo bumuhira kurusha ubundi. Bitewe nuko uri kwiyumva yenda kimwe muri ibi kizabikemura cg c biragusabako ukora byinshi icyarimwe urugero wacana boujjie ihumura ukanavugisha umuntu ukunda kuri telephone, wakora sports wumva indirimbo warangiza ukajya douche,etc….. uburyo ni bwinshi hari nibitari hano. Inama gusa nakugira ni iyi “do something” gira icyo ukora, ntango wishimye kdi wakora akantu gato bigahinduka. Nizereko iyi article hari icyo igufashije, ubundi mugire umunsi (cg umugoroba) mwiza 😉

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply